“Amasezerano ya Kigali-Kinshasa ni ingenzi, ariko hari utuburamo” Corneille Nangaa wa AFC/M23

220
kwibuka31

Nyuma y’aho u Rwanda na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo bisinyanye amasezerano y’amahoro muri Amerika, umutwe wa M23 umaze igihe warazengereje Congo wavuze ko ayo masezerano ari ingenzi ariko ko atuzuye.

Umuyobozi w’umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo yatangaje ko amasezerano aherutse gusinywa hagati y’ubwo butegetsi n’ubwa Kigali i Washington ari “intambwe, ituzuye, ariko y’ingenzi”.

Mu ijambo yavuze ko ageneye abaturage ba DR Congo kuri iyi tariki bizihizaho ubwigenge bw’iki gihugu, Corneille Nangaa avuga kuri ariya masezerano yagize ati: “Turayakiriye”.

Ni amasezerano yiswe “ay’amateka” akubiyemo cyane cyane guhagarika ubushyamirane bumaze imyaka hagati ya Kigali na Kinshasa, aho impande zombi zishinjanya gufasha imitwe y’inyeshyamba ikorera muri RD Congo irwanya ubutegetsi bwa buri ruhande.

Gusa Nangaa yavuze ayo masezerano areba igice kimwe mu mpamvu z’amakimbirane muri DR Congo.

Ati: “Kubeshya abo mu gihugu no hanze yacyo ko nta kibazo kiri muri RDC ko ari ikibazo gusa kiri hagati ya Kigali na Kinshasa byaba ari ubushukanyi butakwihanganirwa.”

Avuga ko ari yo mpamvu bo bashyigikiye inzira ya Doha y’ibiganiro hagati ya leta ya Kinshasa na AFC/M23 kugira ngo “bakemure impamvu-muzi z’ikibazo cya Congo”.

Nangaa avuga ko bashima “umuhate, kwihangana, n’ubushake” bwa Qatar na Emir wayo Cheikh Thamim bin Hamad Al Thani kugira ngo bagere ku mahoro arambye.

Ibi biganiro byabaye bihagaze nyuma y’uko Qatar ihaye impande zombi inyandiko y’ibanze y’amasezerano y’amahoro, igasaba intumwa zari i Doha kujya kuvugana n’abakuru bazo kuri iyo nyandiko mbere y’uko zongera kugaruka mu biganiro.

Nangaa avuga ko ibyo AFC/M23 isaba bitahindutse, kandi ko bizagerwaho “ari uko gusa hari uburyo buha umwanya abo mu gihugu kugira ngo hakemurwa impamvu-muzi z’ikibazo” cya DR Congo we ashinja ko giterwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Nangaa yavuze ibi mu gihe muri iyi minsi Joseph Kabila wahoze ari perezida w’iki gihugu yakigarutsemo mu gice kigenzurwa na M23 ubu akaba amaze gukora “ibiganiro ngishwanama” mu mijyi ya Goma na Bukavu, aho bivugwa ko aganira n’abantu bo mu nzego zitandukanye ku bibazo by’iki gihugu no kubishakira umuti.

Tshisekedi ashinja AFC/M23 gufashwa n’u Rwanda kugerageza gushaka gucamo igihugu ibice, gusahura umutungo kamere w’igihugu, guteza umutekano mucye no kwica abasivile. Ibirego u Rwanda rwagiye ruhakana.

Corneille Nangaa wahoze akuriye komisiyo y’amatora yemeje intsinzi ya Tshisekedi mu matora ya 2019, mu ijambo rye yibanze ku kunenga ubu ubutegetsi no kuvuga ibigwi umutwe wa AFC/M23 ko ugamije amahoro, ubumwe n’iterambere rya DR Congo.

Biteganyijwe ko Tshisekedi na we ageza ijambo ku gihugu rigendanye n’uyu munsi w’ubwigenge, na we ashobora kumvikana anenga ibikorwa by’uyu mutwe wa AFC/M23 ndetse ashobora kugaruka ku masezerano y’amahoro leta ye yasinye n’iya Kigali.

Aya masezerano biteganyijwe ko azashyirwaho umukono na ba Perezida Tshisekedi na Paul Kagame w’u Rwanda mu kwezi gutaha kwa Nyakanga i Washington mu biro bya perezida Donald Trump.

Comments are closed.