Museveni yijeje Abagande kuzabageza kure nibamutora umwaka utaha

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yatangaje ko yifuza kuba umukandida w’ishyaka rye NRM mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa Mutarama umwaka utaha, azaba yiyamamaza kuri manda ya karindwi ngo ayobore iki gihugu.
Mu butumwa yashyize ku rubuga X, Museveni yavuze ko ashaka “kuzamura igihugu kikagera ku bukungu bwa miliyari 500$ mu myaka itanu iri imbere”.
Natsinda ayo matora azaba asatira kumara kimwe cya kabiri cy’ikinyejana ari ku butegetsi. Yategetse iki gihugu kuva mu 1986 ahiritse ubutegetsi nyuma yo kuyobora umutwe w’inyeshyamba.
Ku butegetsi bwe, itegeko nshinga ryahinduwe kabiri kugira ngo rimwemereregukomeza. Ibi byanenzwe cyane n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe ndetse n’abaharanira uburenganzira bwa muntu n’impirimbanyi za demokarasi.
Bobi Wine, umudepite ukuriye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, National Unity Platform, NUP, na we yatangaje ko aziyamamariza kuyobora Uganda, bizaba ari ubwa kabiri.
Mu matora ya 2021, Bobi yabaye uwa kabiri mu matora nk’aya, gusa yamaganye ibyayavuyemo avuga ko ari amatora yaranzwe n’ubujura bw’amajwi. Ibyo leta na komisiyo y’amatora bahakanye.
Comments are closed.