Israel: Benjamin Netanyahu yatakambiye urukiko arusaba gusubika urubanza rwa ruswa ashinjwa

Urukiko rw’Akarere ka Yeruzalemu rwafashe umwanzuro wo gusubika urubanza rwa Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, nyuma yo kubisaba ndetse agasabirwa imbabazi na Perezida Donald Trump wa Amerika.

Byari biteganyijwe ko mu cyumweru gitaha Netanyahu agomba kwitaba urukiko kugira ngo yisobanure ku byaha bya ruswa akurikiranyweho.
Kuri iki Cyumweru tariki 29 Kamena 2025, uru rukiko rwavuze ko “Nyuma y’ibisobanuro byatanzwe, mu buryo butari ubwa burundu twemeye ubusabe bwa Netanyahu bwo guhagarika ukwiregura kwe kwari guteganyijwe muri iki cyumweru.”
Umunyamategeko wa Netanyahu yari yasabye urukiko kwigiza inyuma gahunda yo kwiregura kwe nibura ho ibyumweru bibiri, kugira ngo yite ku kibazo cy’umutekano nyuma y’agahenge hagati ya Iran ndetse abashe gukurikirana ibijyanye no kurekura imfungwa zafashwe na Hamas.
Muri iki cyumweru, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yari yasabye ko Israel ihagarika urubanza ruregwamo Netanyahu cyangwa ikamubabarira ibyaha arengwa bijyanye na ruswa, uburiganya no gukoresha nabi ububasha ahabwa.
Mu byaha Netanyahu ashinjwa harimo kwakira impano z’agaciro gahambaye mu mafaranga, divayi n’ibindi bikoresho bihenze biturutse ku bacuruzi bakomeye, mu buryo bwo gushaka indonke cyangwa inyungu zihariye.
Netanyahu kandi ashinjwa gufasha zimwe muri sosiyete z’itumanaho kubona inyungu za miliyari, na zo zikamufasha mu itangazamakuru kugira ngo abone inyungu mu bya politiki.
Kugeza ubu ntiharatangazwa ikindi gihe Netanyahu azitabira urukiko.
Comments are closed.