Dosiye ya Ingabire Victoire yamaze kuregerwa urukiko


Uushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko nyuma yo gushyikirizwa dosiye ya Ingabire, nabwo bukayigaho bwasanze ikwiye kuregerwa mu rukiko nk’uko biteganywa n’itegeko.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwemeje ko nyuma y’aho urwego rw’igihugu RIB rukoze iperereza ry’ibanze kuri dosiye ya madame Ingabire Victoire, nyuma bukayishykirizwa, nabwo bugakora iperereza kuri iyo dosiye, kuri ubu bumaze kuyishyikiriza no kuyiregera urukiko rwa Kicukiro ngo iburanishwe mu mizi.
Twibutse ko Madame Ingabire Victoire yafashwe ku italiki 19 Kamena 2025 nyuma y’uko urukiko rusabye ubushinjacyaha gukora iperereza ryimbitse ku byo aregwamo we na bagenzi be.
Comments are closed.