Urujijo ku ibura rya Bwana Gasana bivugwa ko yashimutiwe mu bitaro bya CHUK mu mujyi wa Kigali

Inkuru ya Bwana Gasana Lionel Richie wari usanzwe atuye mu mujyi wa Kigali, mu Karere ka Kicukiro bivugwa ko yashimutiwe mu bitaro bya CHUK aho yari arwariye ahitwa muri IZERE ikomeje guteza urujijo mu gihe umuryango we uvuga ko uri mu gihirahiro kubera ibura ry’umuntu wabo.
Inkuru y‘ibura igereranywa n’ishimutwa ry’uyu mugabo witwa Gasana Lionel Richie uri mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko, itangirana n’inzira y’umusaraba yatangiye mu kwezi kwa munani uno mwaka wa 2023 ubwo uyu mugabo yerekezaga mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi mu rugendo rw’akazi ke ka buri munsi.
Amakuru duhabwa n’umufasha we yavuganaga ikiniga cyinshi, yatubwiye ko umugabo we afite kompanyi (Company) y’ubwubatsi yitwa GIMMA Company Ltd, isanzwe igurisha ibikoresho byubwubatsi ikaba ikorana bya hafi n’indi y’abanya Turukiya yitwa Petrofer na Cemdag.


Umugore wa Bwana Gasana Lionel Richie yagize ati:”Ubundi Gasana yagiye i Burundi mu ntangiriro z’ukwezi kwa munani, rwari uruzinduko rw’akazi aho yagombaga kubonana na bamwe mu bayobozi i Burundi mu gushakisha uko yagurirayo Company ye ndetse n’ahandi muri East Africa. Ku italiki 17 z’uko kwezi kwa munani, nibwo yagombaga gutaha mu Rwanda ava I Burundi aho yagombaga kwerekeza muri Turukiya nabwo ku mpamvu z’akazi”
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko ku italiki 17/8/2023 bavuganye kuri whatsapp amubwira ko ari mu nzira aza I Kigali, ndetse ko inzira yose baje bavugana kugeza ahagana saa kumi z’ikigoroba amubwira ko ageze ku mupaka wa Nemba, arakomeza agira ati:”Twakomeje tuvugana kugeza aho ambwiye ngo ageze ku mupaka, kuva ubwo ntabwo twongeye kuvugana, na terefone ye ntiyongeye gucamo”
Akomeje kubura umugabo we, na terefone ye itari gucamo, yigiriye inama yo kujya kubaza abashinzwe abinjira n’abasohoka ku mupaka wa NEMBA One stop Border Post ariko bamubwira ko badafite amakuru ya Gasana Lionel Richie.
Ati:” Nigiriye inama yo kujya ku mupaka wa NEMBA One Stop Border Post kubaza abawushinzwe, nabonanye n’uwitwa KARANGWA Jackson, mubaza niba uwitwa Gasana Lionel Richie yaba yarinjiiriye kuri uwo mupaka, namuhaye umwirondoro we wose, n’amataliki yagombaga kwinjiriramo, ansaba gutegereza umwanya, nyuma y’iminota nka 30’ yaragarutse ambwira ko badafite amakuru ye”
Akomeza avuga ko yatangiye kurangisha hirya no hino, abariza I Burundi aho yari acumbitse muri Malta Hotel bamubwira ko yatashye, bigera naho yiyambaza police y’u Rwanda ariko ntibyagira icyo bitanga.
Gasana Lionel Richie yongeye kugaragara mu rugo rwe taliki 9 z’uku kwezi kwa cumi na kumwe ahagana saa moya z’ijoro, yageze mu rugo, bamera nk’abakubiswe n’inkuba kuko yari amaze igihe yarabuze, umugore we akomeza agira ati:”yari kuwa kane taliki 9 z’uku kwezi nka saa moya nibwo nagiye kubona mbona arakomanze, arinjira, yari ameze nabi, ananiwe, ubona mbese arembye, yambwiye ko yari amaze iminsi afunze”
Umugore wa Gasana avuga ko kubera ukuntu yari amerewe nabi, bwakeye amujyana kumuvuza kuri CHUK, bamwandikira ibitaro.
Gasana yinjiye ibitaro bya CHUK taliki ya 10 Ugushyingo 2023, ariko igitangaje ni uko bukeye bwaho taliki ya 12 Ugushyingo 2023, abantu kugeza ubu ntarabasha kumenya baje baramutwara kuva ubwo ntarongera kuboneka, ati: ” Yari muri chambre hano muri CHUK, nagiye hanze kugura imiti itabonekaga ku bitaro, ngarutse mbura umuntu, nabanje kugira ngo yagiye kuri toilette ndebyeyo ndamubura, aho yari ari muri “Izere” abaforomo n’abandi twari duturanye bambwiye ko babonye asohokanye n’abagabo batatu nabo batabashije kumenya abo aribo”
Kugeza ubu ibura rya Bwana Gasana ryakomeje kuba urujijo, gusa umugore we yatubwiye ko ubwo Gasana yafatirwaga ku mupaka wa Nemba yashinjwaga gukorana n’inzego z’umutekano z’u Burundi mu kugambanira igihugu cy’u Rwanda no kuba akorana n’ishyaka rya RNC ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, ibintu umugore we ahakana, akavuga ko umugabo we yari yagiye i Bujumbura muri gahunda z’akazi yari asanzwe akora.
Iby’uko ashinjwa gukorana n’imitwe irimo RNC ndetse na Leta yu Burundi muguteza umutekano muke mu RWANDA yabibwiwe na GASANA Ubwo yatahaga taliki 9 zukwa 11 iryo joro.
Itangazamakuru ryagerageje kuvugana na Dr. Nyundo Martin Umuyobozi ukuriye abaganga (Clinical Doctor)muri CHUK iby’ibura ry’umurwayi waburiwe irengero yaje kwivuriza mu bitaro, atubwira ko ibijyanye nawe byabazwa umuryango we cyangwa Izindi nzego z’umutekano.
Umuryango we uravuga ko uhangayikishijwe n’ibura ry’umuntu wabo, ndetse ko utewe impungenge n’ababa baramujyanye n’icyo ashinjwa, cyane ko umugore we ndetse na bamwe mubakozi ba GIMMA Co. Ltd bemeza ko atari umuntu ugendera mu manyanga, ndetse ko yirindaga ibintu byose bijyanye na politiki.
Twagerageje kuvugana n’umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB ngo tumubaze niba hari icyo azi ku ibura ry’uwo mugabo, ariko ntibyadukundiye kuko terefone ye itacagamo.
Kuri iyi saha twandikiye ino nkuru, nta gakuru gashya kerekeye irengero rya Gasana, ndetse hari amakuru avuga ko n’umugore we yatangiye guterwa ubwoba n’abantu atazi bakoresha za SMS zimutera ubwoba.
Andi makuru twamenya ku ibura rya Gasana, tuzayabamenyesha mu nkuru zacu zitaha.

Comments are closed.