Bari gupfa bagashira iyo bibeshya bakarwana – Perezida Kagame

0
kwibuka31

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ku mutekano wo mu Karere agaragaza ko ibihugu byohereje ingabo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kurwana n’Umutwe wa AFC/M23 ariko bagambiriye kurasa u Rwanda. Mu ijambo rye, yavuze ko izo ngabo zirimo n’Abacancuro iyo bibeshya bakarwana bari gupfa bagashira.

Umukuru w’igihugu yavuze ko nyuma y’aho bigaragariye ko batagishoboye kurwana no kugira icyo bakora ku Rwanda, bahawe inzira ndetse rukabacungira n’umutekano kugeza bageze mu kindi gihugu.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Nyakanga, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umugoroba wo kwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 31 mu birori byabereye muri Kigali Convention Centre.

Ni ibirori byitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo abayobozi mu nzego za leta n’abikorera, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’abandi.

Yagize ati: “Twabahaye inzira, twabahaye umutekano, duharanira ko bagera mu bihugu byabo. Ariko bari gupfa bagashira iyo bibeshya bakarwana. Ibyo nta kibazo kibirimo, ndabivuga uyu munsi, nihagira ugerageza ejo, muzabibona.

Umukuru w’Igihugu yagarutse ku magambo yakunze kuvugwa n’Umukuru w’Igihugu cya RDC, Perezida Antoine Tshisekedi ko ashobora kurasa muri Kigali atavuye i Kinshasa.

Ati “Twarababwiye tuti dushobora kuba tudafite ubwo bushobozi, ariko tuzagusanga aho. Dufite ubushobozi, ntabwo ubizi, dushobora kugenda ibilometero 2000 kuva hano turwana mu gihe bibaye ngombwa. Ibindi byose ni inkuru.

Abantu bavuga ibyo biboneye ngo bafite drones, ngo bazaza batere u Rwanda, tuzabasanga aho izo drones muzirasira.”

Perezida Kagame yavuze ko udashaka gukorana n’u Rwanda, ko akwiriye kuruha amahoro kandi ko udashaka kuruha amafaranga akwiriye kuyagumana akayahereza abandi.

Umukuru w’Igihugu yasabye Abanyarwanda kurwanira igihugu cyabo, kuko nibitaba ibyo, bizarangira bahindutse ingaruzwamuheto, bagapfa nabi aho kuba bapfa bafite agaciro.

Comments are closed.