Bugesera: Kwibohora3#Hatashywe imihanda ya 2.1 km

519
kwibuka31

Mu kwizihiza umunsi mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 31, Akarere ka Bugesera katahanye ibyishimo ibikorwa remezo by’imihanda mishya ifite uburebure bw’ibilometero 2 na metero 100, yubatswe mu buryo bugezweho, ikaba yaratwaye miliyari 2,232 Frw.

Iyi mihanda yubatswe mu murenge wa Nyamata no mu mujyi wa Bugesera, ikaba igamije koroshya ubuhahirane, gutwara abantu n’ibintu no gukurura ishoramari muri aka Karere kihuta mu iterambere.

Iyi mihanda yatashywe ku itariki ya 4 Nyakanga 2025, ubwo u Rwanda rwizihizaga imyaka 31 yo Kwibohora. Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Nyamata, witabiriwe n’umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, ari kumwe n’inzego z’umutekano, abayobozi b’inzego z’ibanze, ndetse n’abafatanyabikorwa b’Akarere bagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibi bikorwa remezo.

Meya Richard niwe wafunguye uwo muhango n’igikorwa nyamukuru

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ibirori by’umunsi mukuru wo Kwibohora ku nshuro ya 31, umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard, yavuze ko ibikorwa byatashywe biri mu murongo wo gukomeza kwibohora binyuze mu iterambere rirambye, aho ibikorwa remezo bifasha abaturage kugera ku masoko, amashuri n’amavuriro mu buryo bworoshye.

Meya Mutabazi yavuze ati: “Mu myaka 31 u Rwanda rumaze rwibohoye, twagaragaje ko kwibohora nyako bisobanura kugera ku bikorwa bifatika. Iyi mihanda si imihanda gusa, ni ubuzima bushya ku muturage wo muri Bugesera.”

Yashimangiye ko iterambere abaturage bishimira rishingiye ku mahitamo meza ya politiki, n’ubufatanye bw’inzego, ndetse n’ubwitabire bw’abaturage mu bikorwa bibubaka.

Ati: “Kwibohora si amateka y’igihe runaka gusa, ni urugendo rukomeza binyuze mu miyoborere myiza n’imiyifatire y’abaturage bumva ko iterambere ari inshingano rusange.

Abaturage bitabiriye umuhango, bagaragaje ibyishimo ku rugendo u Rwanda rwanyuzemo mu myaka 31 yo kwibohora, bavuga ko kwibohora kuri bo bisigaye bigaragarira mu mibereho myiza ya buri munsi.

Bavuze ko imihanda yatashywe izahindura byinshi mu buzima bwabo, cyane cyane mu koroshya ingendo, kugeza umusaruro ku masoko, kugera ku mashuri n’amavuriro no kongera amahirwe y’ubucuruzi.

Umwe yagize ati: “Ubu kwibohora turakubona. Ntabwo bikiri amagambo yo mu mateka, ni iterambere turi kubana naryo umunsi ku wundi.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abatari bake
Abaturage baje ku bwinshi

Akarere ka Bugesera ni kamwe mu turere twagize amateka akomeye, aho kigeze kumenyerwa nk’ahacirwaga abantu kubera ibibazo by’imiterere yaho n’ingaruka z’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.

Kuri ubu, Bugesera ni kamwe mu turere dukomeje guturwa ku muvuduko wo hejuru, dushyirwamo ibikorwaremezo by’ubuzima, uburezi, ubwikorezi, n’ubucuruzi. Ahahoze hitwa ahantu habi, ubu niho ho gushakira ejo hazaza.

Meya Mutabazi n’abandi batari bake batambagiye umwe mu mihamda yatashywe

(Habimana Ramadhani/indorerwamo.com i Bugesera )

Comments are closed.