“Dushobora kugenda ibilometero 2000 turwana”: Paul Kagame

243
kwibuka31

Perezida Kagame yaburiye umuntu wese wigamba ko azatera u Rwanda, avuga ko rushobora kuba rudafite ubushobozi nk’ubwe mu bikoresho ariko rufite ubushobozi bwo kumusanga aho ari rukamurwanya.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umugoroba wo kwizihiza umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 31 mu birori byabereye muri Kigali Convention Centre.

Byitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo abayobozi mu nzego za leta n’abikorera, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’abandi. Umukuru w’Igihugu yavuze ko urugendo rwo kwibohora rutagira iherezo kandi rugirwamo uruhare n’abato n’abakukuru.

Perezida Kagame yagarutse ku byagiye biba mu minsi ishize, yitsa ku munsi mu Burasirazuba bwa Congo habaga indiri y’abacanshuro baturukaga mu Burayi hamwe n’abandi banyafurika “batazi ibyo barimo” binjiraga muri RDC.

Yavuze ko ibyo byose byabaye ku manywa y’ihangu Isi yose irebera.

Ati “Bohereza intwaro, bohereza abasirikare, bohereza buri kimwe, mu gufasha guverinoma yica abaturage bayo, ifasha abakoze jenoside, bishe abantu hano, miliyoni imwe yishwe n’abo bantu mu minsi 100, banafashijwe rimwe na rimwe n’abo bantu batanga ubufasha. Baragenda rero bateranira hafi y’imipaka yacu.”

“Iyo muza kuba muzi inkuru y’ibyababonetse i Goma, i Bukavu n’ahandi, mwari kuba mubyumva. Mwaba mwumva neza ko ikibazo atari ukurwanya AFC/M23, ahubwo kwari ukurwanya u Rwanda. Mubabaze ibyabaye. Ibyabaye ni bike ku byo twakora.”

Perezida Kagame yavuze ko abo bantu nyuma y’uko bigaragaraye ko batakibashije kugira icyo bakora ku Rwanda, “twabahaye inzira kugira ngo basubire mu bihugu byabo”.

“Twabahaye inzira, twabahaye umutekano, duharanira ko bagera mu bihugu byabo. Ariko bari gupfa bagashira iyo bibeshya bakarwana. Ibyo nta kibazo kibirimo, ndabivuga uyu munsi, nihagira ugerageza ejo, muzabibona. Ntabwo ndi gutera urwenya, ndi kuvuga ukuri kuri buri wese ushaka kumva, niba ufite ibindi bitekerezo, twabiganiraho. Ni yo mpamvu navuze ko byatubayeho rimwe, kandi rimwe ni kenshi, ntibizasubira.”

Umukuru w’Igihugu yagarutse ku magambo yakunze kuvugwa na Perezida Tshisekedi ko ashobora kurasa mu Mujyi wa Kigali atavuye i Kinshasa, nubwo atigeze avuga mu mazina uwo yavugaga, ariko yavuze ko uwagerageza ibyo, u Rwanda rwamusanga aho aherereye.

Ati “Twarababwiye tuti dushobora kuba tudafite ubwo bushobozi, ariko tuzagusanga aho. Dufite ubushobozi, ntabwo ubizi, dushobora kugenda ibilometero 2000 kuva hano turwana mu gihe bibaye ngombwa. Ibindi byose ni inkuru. Abantu bavuga ibyo biboneye ngo bafite drones, ngo bazaza batere u Rwanda, tuzabasanga aho izo drones muzirasira.”

Perezida Kagame yavuze ko nta muntu n’umwe u Rwanda rubanira nabi, udashaka gukorana narwo, akwiriye kuruha amahoro, udashaka kuruha amafaranga, yavuze ko akwiriye kuyagumana akayahereza abandi.

Umukuru w’Igihugu yasabye abanyarwanda kurwanira igihugu cyabo, kuko nibitaba ibyo, bizarangira bahindutse ingaruzwamuheto, bagapfa nabi aho kuba bapfa bafite agaciro.

Comments are closed.