Maneko wo ku rwego rwo hejuru wa Ukraine yishwe arashwe i Kyiv

197
kwibuka31

Abategetsi bavuze ko maneko wo ku rwego rwo hejuru wa Ukraine yishwe arashwe ku manywa y’ihangu mu murwa mukuru Kyiv.

Uwo maneko w’urwego rw’ubutasi bw’imbere mu gihugu (SBU) yarashwe amasasu menshi muri parikingi y’imodoka, nyuma yo kwegerwa n’uwamuteye utamenyekanye, wahise ahunga akava aho byabereye, nkuko amashusho yahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga abigaragaza.

SBU ntiyatangaje izina ry’uwo maneko wayo, nubwo ibitangazamakuru byo muri Ukraine byatangaje ko ari Koloneli (Col) Ivan Voronych.

SBU ishinzwe mbere na mbere ubutasi bw’imbere mu gihugu no kuburizamo ubutasi bw’amahanga (ibizwi nka ‘counter-intelligence’/’contre-espionnage’). Wayigereranya na NISS yo mu Rwanda.

Ariko kuva Uburusiya bugabye igitero gisesuye kuri Ukraine muri Gashyantare (2) mu 2022, SBU yanagize uruhare rukomeye mu bwicanyi n’ibitero byo kudurumbanya ibintu imbere mu Burusiya.

Mbere, abo mu butasi bwa Ukraine babwiye ibitangazamakuru birimo na BBC dukesha iyi nkuru ko ubwo butasi ari bwo bwishe Umurusiya wari Jenerali ukomeye, Igor Kirillov, wiciwe mu murwa mukuru Moscow w’Uburusiya mu Kuboza mu mwaka wa 2024.

Muri Mata (4) uyu mwaka, Jenerali Yaroslav Moskalik na we yiciwe mu gitero cy’igisasu cyatezwe mu modoka i Moscow igikorwa Uburusiya bwegetse kuri Ukraine.

Ubutasi bwa Ukraine ntibwigeze na rimwe bwigamba ku mugaragaro izo mpfu.

SBU cyangwa polisi ya Ukraine ntibyatangaje impamvu ishobora kuba yihishe inyuma y’iraswa rya Col Voronych.

Polisi ikorera mu murwa mukuru wa Ukraine yasohoye itangazo ivuga ko abapolisi bageze aho byabereye bahasanga umurambo w’umugabo uriho igikomere cy’isasu.

Iryo tangazo rivuga ko abapolisi barimo gukora ngo bamenye umwirondoro w’uwateye ndetse ko “ingamba zirimo gufatwa kugira ngo afungwe”.

SBU yavuze ko irimo gufata “ingamba zuzuye zo gusobanura ibintu byose bijyanye n’icyo cyaha no gushyikiriza ubutabera abagikoze”.

Amashusho ya ‘cameras’ z’umutekano – yagenzuwe n’ibiro ntaramakuru Reuters – agaragaza umugabo wambaye ipantalo y’ikoboyi n’umupira wijimye w’amaboko magufi arimo gusohoka mu nyubako iri mu karere ka Holosiivskyi ko mu majyepfo ya Kyiv, nyuma gato ya saa tatu za mu gitondo (9:00) ku isaha yaho ku wa kane, ni ukuvuga saa mbili za mu gitondo (8:00) ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

Igihe yagendaga n’amaguru yerekeza ku modoka yari iri hafi aho afiteishashi n’igikapu cyo kwitwaza kijyamo ibintu binyuranye, undi mugabo aboneka yiruka amusanga.

Nyakwigendera yabanje kugaragara ava mu iduka
Amashusho agaragaza uwamurashe yiruka ahunga

Urubuga Ukrainska Pravda rw’amakuru rwo kuri interineti, rwo muri Ukraine, rwatangaje ko uwateye yakoresheje imbunda nto ya ‘pistolet’ ndetse ko yarashe uwo maneko wa SBU amasasu atanu. Urwo rubuga rucyesha ayo makuru abantu rutatangaje amazina.

Ubu bwicanyi bukurikiye icyo Ukraine yise igitero cya mbere kinini cyane cyo mu kirere Uburusiya bwagabye kuri Ukraine ku wa kabiri, cyakoreshejwemo indege nto z’intambara zitajyamo umupilote (‘drone’) 728 na misile 13 zo mu bwoko bwa ‘ballistic’ cyangwa ‘cruise’, cyibasiye imijyi inyuranye muri Ukraine.

Mu ijoro ryo ku wa gatatu rishyira ku wa kane, igitero cya ‘drone’ na misile cy’Uburusiya ku murwa mukuru wa Ukraine cyishe abantu nibura babiri, gikomeretsa abandi 16.

Abategetsi bavuze ko icyo gitero cyo mu ijoro rishyira ku wa kane – cyibasiye uturere umunani two muri Ukraine – cyakoreshejwemo misile 18 na ‘drone’ hafi 400. Uburusiya bwakomeje gushinjwa kurasa mu duce turimo abasivile.

Hagati aho, imirwano ku murongo w’imbere wo ku rugamba irakomeje. Ingabo z’Uburusiya zirimo gutera intambwe gahoro gahoro mu burasirazuba bwa Ukraine ndetse zirimo kwisubiza igice cy’akarere ka Kursk ko mu Burusiya ingabo za Ukraine zafashe mu gitero gitunguranye cyo muri Kanama (8) mu 2024.

Uburusiya ubu bugenzura kimwe cya gatanu (1/5) cy’ubutaka bwa Ukraine, harimo n’umwigimbakirwa wa Crimea wo mu majyepfo bwiyometseho mu mwaka wa 2014.

Umuhate wo kumvikana ku gahenge muri iyi ntambara imaze imyaka irenga itatu waracogoye. Perezida w’Amerika Donald Trump arimo kurambirwa kurushaho kubera Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin.

Comments are closed.