Nyuma ya Muhire Kevin, undi mukinnyi yareze ikipe ya Rayon Sport

174
kwibuka31

Myugariro wa Rayon Sport Bwana Omar Gning yamaze kugeza ikirego cye ku ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA aho uyu mukinnyi arega ikipe yahoze akinira ariyo Rayon Sport ko yanze kumurekura ngo ajye kwishakira indi kipe akinamo.

Uyu mugabo avuga ko Rayon sport yanze kumuha Release letter (ibaruwa imurekura) kandi yaramaze kumutangariza ko batazakomezanya mu mwaka w’imikino utaha.

Biravugwa ko ikipe ya Rayon sport yatangarije uyu myugariro wayo ko batazakomezanya, bityo ko igomba kumuha amafanga 7.5$ ndetse n’imishahara ye y’amezi abiri angana na 2,400$ kuko yahembwaga imwe na magana abiri.

Amakuru aturuka muri bamwe mu b’imbere muri Gikundiro, baravuga ko basanze uyu mugabo ahembwa amafaranga menshi atangana n’umusaruro ayiha, ndetse ko impamvu bataramuha Release letter ari uko bataramuha amafaranga ye, ariko ko nibamara kuyamuha bazahita bamurekura bamuhe n’iyo release letter.

Ibi bibaye nyuma gato y’aho uwitwa Muhire Kevin wafatwaga nk’umwana w’ikipe nawe areze Rayon sport kuba yaranze kumwishyura amafaranga y’imishahara ibiri imubereyemo.

Comments are closed.