Senderi yishimiwe mu Bugesera, ateguza ibindi bitaramo bikomeye (Amafoto)

1,071
kwibuka31

Umuhanzi Eric Senderi uzwi nka Senderi International Hit yakoreye igitaramo cy’imbaturamugabo mu Murenge wa Mwogo, mu Karere ka Bugesera, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 amaze akora umuziki.

Iki gitaramo cyabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Nyakanga 2025, cyitabiriwe n’abaturage b’ingeri zitandukanye, barimo urubyiruko, ababyeyi ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze. Cyabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru giherereye i Mwogo, aho abaturage basusurukijwe n’indirimbo zifite insanganyamatsiko zitandukanye zirimo, izubaka n’izirimo ubutumwa bw’amahoro n’ubwiyunge.

Bamwe mu baturage bitabiriye igitaramo bagaragaje ko banyuzwe n’umuziki we, ndetse bamusabye ko yazagaruka.

Mukamana Alphonsine, utuye i Mwogo yagize ati: “Ubutumwa bwe burubaka kandi burimo gukunda igihugu n’umukuru wacyo. Atumye tugira umunsi mwiza udasanzwe.”

Gatera Jean Claude nawe yagize ati: Ni ubwa mbere mbonye umuhanzi Eric Senderi, nanyuzwe n’ubutumwa bwimbitse buri mu ndirimbo ze. Ndamushima ku bwo kudusanga hano azagaruke n’ubutaha.

Nyuma yo gususurutsa abaturage b’Akarere ka Bugesera mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, umuhanzi Eric Senderi “International Hit” yashimiye abaturage bitabiriye ndetse n’abafatanyabikorwa bari kumwe mu rugendo, yagaragaje ko agikomeye mu gutanga ibyishimo no guhuza abanyarwanda.

Yagize ati: “Ab’i Bugesera mwakoze cyane kunshyigikira. Muri ab’agaciro gakomeye cyane kandi murasobanutse.

Senderi avuga ko azakomereza urugendo rwe mu turere twinshi tw’u Rwanda, aho yiteguye kuzasusurutsa abaturage ku buryo bukomeye, ndetse nk’uko ingengabihe ye ibigaragaza, Bwana Senderi azagera mu Turere 10 tw’u Rwanda ndetse n’umujyi wa Kigali

Ni igitaramo cyitabiriwe n’ingeri zose z’abantu kandi benshi batashye bavuga ko banyuzwe
Umuhanzi Senderi yagezaga aho agatanga ubutumwa bw’abafatanyabikorwa
Umuhanzi Senderi yishimiwe bidasanzwe, ndetse abahageze barahamya ko yanejeje imitima y’abitabiriye
Senderi International Hit imbere y’imbaga y’abakunzi be benshi
Abafatanyabikorwa nabo bari bitabiriye, bahatangiye ubutumwa butandukanye kandi banyuzwe kuko bwageze ku bantu benshi bashoboka

(Inkuru ya Habimana Ramadhani/ indorerwamo.com i Bugesera) 

Comments are closed.