Dore ingingo zose zikubiye mu masezerano y’ibanze ku mahoro RDC yasinyanye na M23


Umutwe wa M23 wasinyanye amasezerana na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), akubiyemo amahame y’iby’ibanze biganisha ku mahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC no mu Karere hose.
Ni amasezerano yasinywe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Nyakanga 2025, RDC ihagarariwe na Sumbu Sita Mambu, intumwa yihariye ya Perezida wa RDC, Tshisekedi Tshilombo, ishinzwe ibiganiro bya Luanda na Nairobi, mu gihe Ihuriro AFC/M23 ryari ihagarariwe na Benjamin Mbonimpa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa waryo.
Ingingo ziri muri aya amasezerano
Impande zombi zemera ko amahoro arambye ari ryo shingiro ry’iterambere, ubumwe n’umutekano w’igihugu ku nyungu z’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Zishingiye ku mahame y’Itegeko Nshinga rya RDC, Itegeko Nshinga rya Afurika Yunze Ubumwe (AU), Itegeko Nshinga rya Loni (UN) n’ibyemezo byayo bifatika, ndetse n’amategeko mpuzamahanga, impande zombi zemeza ko ziyemeje gukemura amakimbirane mu mahoro ku nyungu zo kurengera abaturage ba RDC.
Impande zombi ziyemeje gukorana neza n’imiryango mpuzamahanga n’iy’Akarere kugira ngo bashobore kurinda abasivile no gushyira mu bikorwa aya masezerano agaragaza imyumvire ihuriweho.
Ziyemeje gukemura amakimbirane zishingiye ku biganiro na dipolomasi aho gukoresha imbaraga cyangwa amagambo y’urugomo, bijyanye n’amasezerano ya EAC-SADC yemejwe na AU.
Ziyemeje kurenga ku byabaye, bagatangiza igice gishya kirimo ubwumvikane, kubana mu mahoro n’umutekano.
Ziyemeje kurwanya amacakubiri yangiza ubumwe bw’igihugu, kunoza imibereho y’abaturage no kwamagana amagambo yose agamije gutesha abantu agaciro, mu rwego rwo guteza imbere amahoro n’ubwiyunge.
Impande zombi zemeje ko zihagaze ku kubahiriza ubumwe bw’igihugu no kutavogera imbibi zacyo.
Zanasubiyemo umuhigo zakoze mu masezerano y’ibanze yo ku itariki ya 23 Mata 2025.
Guhagarika intambara burundu
Impande zombi zemera ko amahoro, umutekano n’ituze ari ingenzi mu guteza imbere amahirwe y’iterambere, kunoza imibereho y’abaturage no kurinda agaciro k’umuntu.
Ziyemeje kubahiriza agahenge k’intambara ka burundu, harimo, kwirinda ibitero by’indege, ku butaka, ku nyanja cyangwa ku biyaga.
Guhagarika ibikorwa byose by’ubusahuzi, kureka gusebanya no gukwirakwiza urwango, kwirinda kwigarurira ibindi bice ukoresheje ingufu.
Impande zombi zemeje ko agahenge k’intambara kazareshya n’impande zose zirwana zigahagarika.
Hazashyirwaho uburyo bwo kugenzura no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge k’intambara.
Impande zombi zanzuye kwirinda ikintu cyose cyatuma iri hagarikwa ry’ibikorwa by’intambara ritagenda neza.
Ingingo zizamura icyizere
Impande zombi ziyemeje gufata ingamba zituma abaturage ba RDC barushaho kugira icyizere, hagashyirwaho uburyo bwo kuganira buganisha ku mahoro arambye.
Zagaragaje ko gushyira mu bikorwa izo ngamba bigomba kwihutishwa kubera akamaro kazo mu kubaka icyizere no guteza imbere inzira y’amahoro.
Muri izo ngamba, harimo gushyiraho uburyo bw’ubufatanye, buyobowe n’Umuryango utabara imbabare (ICRC), ku buryo bwubahirije amategeko ya Congo, hagamijwe kurekura imfungwa cyangwa abafunzwe b’impande zombi.
Gusubiza ububasha inzego za Leta
Impande zombi zemera ko gusubiza ububasha bw’inzego za Leta aho bwatakaye ari impinduka y’ibiganiro by’amahoro bikozwe neza.
Zemera ko kugarura inzego za Leta mu gihugu hose ari kimwe mu bigize amasezerano y’amahoro azagena uburyo n’inzira bizakorwa.
Gucyura impunzi n’abakuwe mu byabo
Impande zombi ziyemeje koroshya, mu mahoro, ku bushake n’icyubahiro, basubiza impunzi n’abahungiye imbere mu gihugu, bagasubira mu bice byabo by’amavuko cyangwa aho bakomoka, hakurikijwe amasezerano.
Ibi bizakorwa hubahirijwe amategeko mpuzamahanga yita ku bantu mu gihe cy’intambara.
Monusco n’Imiryango y’Akarere
Impande zombi zemeje ko zizashyigikira no kurinda abaturage b’abasivili, ndetse no gushyira mu bikorwa agahenge k’intambara zifashije ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) n’imiryango y’akarere, hakurikijwe uburyo bwumvikanyweho bwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemejwe.
Amazeserano y’’amahoro
Impande zombi zemera akamaro k’amasezerano y’amahoro agamije guharanira umutekano, iterambere rirambye, ubutabera bw’imibereho, kurinda uburenganzira bwa muntu no gucyura impunzi mu buryo bwizewe kandi bubahesha agaciro, hanakemurwa impamvu z’ibanze zateye amakimbirane.
Impande zombi ziyemeje gutangira gushyira mu bikorwa aya masezerano y’amahame guhera igihe yasinyiwe, bitarenze tariki ya 29 Nyakanga 2025.
Ziyemeje gutangira ibiganiro byihutirwa nyuma yo gushyira mu bikorwa aya masezerano, ku buryo ibiganiro ku masezerano y’amahoro bizatangira bitarenze 8 Kanama 2025.
Ibyo biganiro bizajyana n’amasezerano y’amahoro yasinywe hagati ya RDC na Repubulika y’u Rwanda i Washington ku itariki ya 27 Kamena 2025.
RDC na AFC/M23 kandi biyemeje kuganira ku masezerano arambye y’amahoro mu mwuka w’ubushishozi no gufatanya, bagamije kugera ku bwumvikane no kuyasinyira bitarenze ku ya 18 Kanama 2025.
Impande zombi zashimye uruhare rukomeye rw’Igihugu cya Qatar mu gufasha ibiganiro byatumye haboneka amaserano y’amahame ry’ubwumvikane.
Zanashimiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku ruhare yagize mu biganiro by’i Doha. Zanashimiye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ku ruhare rwabayeho kuva amasezerano y’amahoro yatangira, n’umuhate wawo wo gukomeza gutanga umusanzu mu kugarura ituze n’ubwiyunge.
Comments are closed.