Ibyo wamenya kuri bamwe mu ba jenerali bakuru baraye bashyizwe mu kiruhuko

519
kwibuka31

Itangazo rya minisiteri y’ingabo rivuga ko Perezida Paul Kagame, nk’Umugaba Mukuru w’iIkirenga w’ingabo z’u Rwanda, yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abasirikare bose hamwe barenga 1,000 barimo icyenda (9) bo ku rwego rwa jenerali.

Urutonde rw’amazina y’abo basirikare bakuru icyenda ni rwo rwatangajwe ku wa kabiri nyuma y’uko umuhango wo kubasezerera ubaye ku wa mbere.

Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda ivuga ko ari inshuro ya 13 ikoze umuhango wo gusezerera abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ivuga ko abaserezewekuri iyi nshuro barimo abasirikare bakuru (senior officers) bagera ku 120 n’abandi barenga 900 b’amapeti atandukanye.

Mu muhango wo gusezerera abo ku rwego rwa jenerali wabereye ku kicaro gikuru cy’ingabo, Minisitiri w’ingabo Juvénal Marizamunda – wavuze mu izina rya Perezida Kagame – yashimiye abo basirikare uruhare bagize mu rugamba rwo kwibohora, guhagarika jenoside no kongera kubaka igihugu.

Minisiteri y’ingabo isubiramo Marizamunda agira ati: “Mwagize uruhare rukomeye mu guhindura RDF (Rwanda Defence Forces) igisirikare cy’umwuga, cyubashywe mu Rwanda no mu mahanga”.

Mu izina ry’abashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, Major General Wilson Gumisiriza yagize ati: “Uyu munsi, dushobora kuba tuvanyemo impuzankano ya gisirikare, ariko ntabwo tuvuye mu nshingano zacu ku gihugu”.

Bimwe ku bajenerali bagiye mu kiruhuko

Maj Gen Wilson Gumisiriza

Maj Gen Gumisiriza yavuze mu izina ry’abasezerewe

Gumisiriza, inyandiko z’urukiko zerekana ko ubu afite imyaka 63, yabaye mu ntambara zitandukanye mu Rwanda (1990 – 1994) no mu ntambara zo muri Congo, yavuzwe kandi no mu nkiko.

Mu ntambara yahagaritse jenoside, Gumisiriza yashinjwe ko abasirikare yari akuriye bishe abihayimana bagera kuri 15 bari bahungiye ahitwa i Gakurazo hafi ya Kabgayi mu Rwanda.

Mu bihayimana biciwe i Gakurazo harimo abasenyeri batatu; Mgr. Thadée Nsengiyumva wa Kabyayi; Mgr. Vicent Nsengiyumva wa Kigali na Mgr. Joseph Ruzindana.

Mu 2009, mu bujurire, Urukiko Rukuru rwa gisirikare rwari rukuriwe na Patrick Nyamvumba wari Jenerali Majoro, rwagize umwere Gumisiriza, wari Brigadier General, na bamwe mu bo bareganwaga kuri ibi byaha bashinjwaga.

Impirimbanyi z’ubucamanza zimwe zavuze ko urwo rubanza rutari intabera kuko abaruciye bari bagenzi b’abaregwa babana mu gisirikare kimwe.

Mu 2012, mu nkuru yavuzwe cyane mu gihugu, Gumisiriza n’abandi basirikare bakuru; Fred Ibingira, Richard Rutatina, na Dan Munyuza, batawe muri yombi bafungirwa mu ngo zabo kandi bahagarikwa ku mirimo by’agateganyo ngo bakorweho iperereza kubera “imyifatire mibi” igendanye n’ibikorwa by’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro muri DR Congo.

Gumisiriza yakoze imirimo itandukanye ya gisirikare irimo kuyobora za diviziyo z’ingabo n’iyindi. Kuva mu myaka nibura itatu ishize Maj Gen Gumisiriza yari umugaba wa diviziyo y’ingabo zishinzwe ibifaru n’izindi modoka z’intambara (Mechanised Infantry Division).

Maj Gen Andrew Kagame

Andrew Kagame umwaka ushize yagizwe umukuru wa diviziyo ya mbere y’ingabo z’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba.

Mbere yahoze yari Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo z’inkeragutabara, rimwe mu mashami y’ingabo z’u Rwanda.

Brig Gen Fred Muziraguharara

Minisitiri w’ingabo Juvénal Marizamunda (ubanza ibumoso) ashyikiriza icyemezo cyo gukorera ingabo Brig Gen Muziraguharara (wa kabiri ibumoso) mu ifoto irimo n’umugaba mukuru w’ingabo Gen Mubarakh Muhanga (ubanza iburyo)

Muziraguharara mu gisirikare yamenyekanye nk’umukuru w’ubushakashatsi, hamwe no mu bijyanye n’ubutasi bwa gisirikare.

Mu 2012/2013 ubwo yari koloneli yabaye umwe mu bahagariye u Rwanda mu itsinda rya ‘Expanded Joint Verification Mechanism’ rya ICGLR ryari rigizwe n’abasirikare bo mu bihugu bitandukanye barebaga ibikorwa bihungabanya umutekano hagati y’u Rwanda na DR Congo.

Muziraguharara yabaye kandi ushinzwe imali n’ubutegetsi (2013 – 2018) mu rwego rw’igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano (National Intelligence Security Services).

Kuva mu 2018 Muziraguharara yari umukuru wa kompanyi ya Horizon Group Ltd ishamikiye kuri minisiteri y’ingabo z’u Rwanda.

Brig Gen Joseph Demali

Brig Gen Demali (hagati) ashyikirizwa icyemezo ko yakoreye ingabo z'u Rwanda
Insiguro y’isanamu,Brig Gen Demali (hagati) ashyikirizwa icyemezo ko yakoreye ingabo z’u Rwanda

Demali azwi nk’umusirikare w’umuhanga mu by’indege, n’umupilote ufite amasaha arenga 2,300 mu kirere nk’uko byari mu mwirondoro we igihe yari umugaba w’ingabo zirwanira mu kirere z’u Rwanda.

Mu myaka myinshi yabanjirije 2015 Demali, wize kandi ibijyanye na Computer Networking and Software, yari umugaba w’ingabo zirwanira mu kirere.

Mbere, yabaye umukuru w’ikigo cya gisirikare cya Kanombe kirebana ahanini n’iby’indege z’igisirikare cy’u Rwanda.

Mu 2015 yakuwe ku mwanya wo kuba umugaba w’ingabo zirwanira mu kirere agirwa umuyobozi mu biro by’umugaba w’ingabo z’u Rwanda, mbere yo koherezwa kuba ‘attaché militaire’ muri Ambasade y’u Rwanda muri Kenya, no mu 2021 yoherezwa muri ambasade y’u Rwanda muri Turkiya kuri uwo mwanya nyine.

Brig Gen Pascal Muhizi

Brig Gen Pascal Muhizi (wa kabiri ibumoso) mu muhango wo gushyirwa mu kiruhuko cy'izabukuru
Brig Gen Pascal Muhizi (wa kabiri ibumoso) mu muhango wo gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru

Pascal Muhizi yari umukuru wa diviziyo ya kabiri mu ngabo z’u Rwanda ikorera mu majyaruguru.

Mbere, Muhizi yabaye umukuru wa diviziyo ya gatatu y’ingabo ikorera mu burengerazuba bw’u Rwanda.

Perezida Kagame yamuzamuye kuri iryo peti muri Kamena (6) mu mwaka wa 2021 avuye ku ipeti rya Koloneli.

Mu ngabo avugwaho kuba umwe mu bayobozi bakomeye b’urugamba, ibyo yagiye ashimwa ku mugaragaro.

Yagize uruhare runini mu kurwanya ibitero biheruka ku Rwanda by’inyeshyamba za FDLR.

Yahoze akuriye ibikorwa bya gisirikare (operations) mu butumwa bw’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique.

Azwiho kuba yari akuriye ingabo z’u Rwanda zafatanyije n’iza Mozambique kurwana n’intagondwa bakazivana mu birindiro bikomeye byazo i Mocimboa da Praia mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

Muri uyu mwaka yafatiwe ibihano n’ Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) umushinja “uruhare mu gutuma intambara n’umutekano mucye bikomeza muri DRC”.

(BBC)

Comments are closed.