DRC: Islamic State yigambye igitero cyahitanye abagera kuri 45 muri Ituri

289
kwibuka31

Umutwe wa Islamic State (IS) wigambye igitero ku basivile mu gace ka Komanda mu ntara ya Ituri ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo aho, abantu 45 barimo abari bari gusenga bishwe n’umutwe wa Alliance Democratic Forces (ADF) ukorana na IS.

Iki gitero cyabaye mu ijoro ryo ku wa gatandatu rishyira ku cyumweru cyagaragaje ko umutwe wa ADF muri ako gace ugifite ubushobozi bwo kugira nabi.

Dieudonné Beringa padiri mukuru wa paruwasi Bienheureuse Anuarite aho biciye abantu, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati:”Twakanguwe n’amasasu n’inzu zirimo gutwikwa guhera saa saba z’ijoro kugeza saa kumi z’igitondo, nyuma y’igitero ni bwo twabonye ko bakoze ubwicanyi ku kiliziya. Abagabo bitwaje imbunda n’imipanga bishe abagore n’abagabo bariho bari mu isengesho rya nijoro”.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika yatangaje ko umutwe wa Islamic State (IS) wigambye iki gitero kandi wigamba n’ibindi bikorwa na ADF kuva IS yakwemera ADF nk’umwe mu mitwe iyigize.

Kuva mu 2012 ingabo za DR Congo n’iza Uganda zifatanyije mu bitero byo guhiga umutwe wa ADF mu ntara ya Ituri ihana imbibina Uganda.

Gusa igitero cya Komanda cyerekana ko uyu mutwe uvuga ko ukomoka muri Uganda izi ngabo zitarashobora kuwurandura.

Ituri na Kivu ya Ruguru

Moïse Katumbi, umwe mu bakuriye abatavugarumwen’ubutegetsi muri DR Congo yavuze ko ubu bwicanyi bwa Komanda “bugaragaza, nanone, kubura k’ubutegetsi bwa Kinshasa aho bugenzura, cyane cyane mu burasirazuba bwa Repubulika”.

Igisirikare cya DR Congo cyo cyatangaje ko iki gitero cyashobotse kubera ko hari bamwe mu baturage ba Komanda bafashije uyu mutwe wa ADF.

Nubwo uyu mutwe uvuga ko ukomoka muri Uganda, ndetse wahakoze ibitero bimwe na bimwe, ibikorwa byawo by’ubwicanyi byibasira DR Congo kurusha Uganda.

Ku wa mbere mu gikorwa cyo gushyingura abantu barenga 40 bishwe muri icyo gitero ku irimbi humvikanye urusaku rw’amasasu rwatumye abantu bakwirwa imishwaro bagahunga.

Comments are closed.