Ikipe y’abagore ya Nigeria yisubije igikombe cya Afro Basketball


Ikipe y’igihugu y’abagore ya Nigeria yaraye yisubije igikombe cya Afro Basketball ku nshuro ya gatanu yikurikiranya nyuma yo gutsinda ikipe ya Mali ku mukino wa nyuma.
Uyu mukino wa nyuma wabereye muri Palais des Sports de Treichville, i Abidjan muri Cote D’Ivoire, ku Cyumweru tariki ya 3 Kanama 2025.
Umukino watangiye wihuta cyane ndetse uryoheye ijisho, Amy Okonkwo na Sika Kone batsinda ku mpande zombi. Agace ka mbere karangiye Mali itsinze Nigeria amanota 26-21.
Nigeria yagarukanye imbaraga nyinshi mu gice cya kabiri itangira kugabanya ikinyuranyo ibifashijwemo na Amy Okonkwo, Murjanatu na Musa Ezinne Kalu ndetse iyobora umukino n’amanota (32-26).
Mu minota itanu ya nyuma Mali yahise yikubita agashyi yongera kugaruka mu mukino itangira kugabanya ikinyuranyo abarimo Alima Dembele na Djeneba N’Diaye na Sika Kone batsinda amanota menshi.
Aka gace Nigeria yatsinze amanota 20 kuri 15 ya Nigeria.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya amanota 41-41.
Nigeria yakomeje gukina neza mu gace ka gatatu ibifashijwemo na Amy Okonkwo na Ezinne Kalu batsinda amanota yiganjemo atatu menshi.
Ku rundi ruhande Mali na yo yatsindaga amanota binyuze muri Djeneba N’Diaye na Sika Kone. Aka gace karangiye Nigeria itsinze Mali amanota 61-56.
Mu gace ka nyuma, Nigeria yakomeje kongera ikinyuranyo ibifashijwemo na Promise Amukamara na Ezinne Kalu na Victoria Macaulay batsinda amanota atatu ndetse ikinyuranyo kiba (72-62).
Umukino warangiye Nigeria itsinze Mali amanota 78-64, yegukana Igikombe cya Afurika ku nshuro ya gatanu yikurikiranya, yandika amateka mashya muri Basketball y’Agabore muri Afurika.
Ni mu gihe ari icya karindwi iyi kipe yegukanye muri m rusange.
Umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu wegukanywe n’ikipe y’igihugu ya Sudani y’Epfo yatsinze Senegal amanota 66-65.
Mu bijyanye n’ibihembo, Amy Okonkwo wa Nigeria yongeye kuba Umukinnyi Mwiza w’Irushanwa ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.
Ikipe y’Irushanwa igizwe na Cierra Dillard w’Ikipe y’Igihugu ya Sénégal, Jane Asinde wa Uganda, Amy Okonkwo wa Nigeria, Kone Sika wa Mali hamwe na Delicia Washington w’Ikipe y’Igihugu ya Sudani y’Epfo.
Umutoza w’Igihugu ya Nigeria, Rena Wakama yabaye Umutoza wa mbere w’Umugore wegukanye igikombe cya Afurika inshuro ebyiri zikurikiranya.
Muri rusange, amakipe yageze muri ½ ari yo Nigeria, Mali, Sudani y’Epfo na Sénégal afite itike y’Igikombe cya Afurika gitaha kizaba mu 2027.
Nigeria yegukanye igikombe izahagararira Umugabane wa Afurika mu Gikombe cy’Isi kizabera mu Budage mu mwaka wa 2026.
Muri iri rushanwa ryakinwe n’amakipe 12, u Rwanda rwasoreje ku mwanya wa 11 imbere ya Guinea ya nyuma.

Comments are closed.