Yatawe muri yombi kubera gutera ubwoba Perezida wa Gabon

174
kwibuka31

Nazih Marwan Al-Azzi wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Nazih yasabye Perezida wa Gabon Brice Clotaire Oligui Nguema miliyoni 9 z’Amayero (€) kugira ngo adashyira hanze amashusho ye y’ibanga.

Mu cyumweru gishize, uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko ufite ubwenegihugu bwa Gabon akagira n’inkomoko muri Liban, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano za Gabon, arekurwa nyuma y’umwanya muto.

Nyuma yo gufunguwa, Nazih wiyita impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu yahungiye muri Liban, ashyira hanze ikiganiro cy’ibanga yigeze kugirana na Perezida Nguema, amenyesha abamukurikira ko afite andi majwi 46 n’amashusho 14 y’ibanga y’uyu Mukuru w’Igihugu.

Nazih yasobanuye ko aya majwi n’aya mashusho bishobora kwandagaza Perezida Nguema, bigaca igikuba muri Gabon, bityo ko kugira atayashyira hanze, uyu Mukuru w’Igihugu agomba kumuha miliyoni 9 €.

Leta ya Liban yataye muri yombi Nazih tariki ya 1 Kanama 2025, ibisabwe na Gabon imukekaho icyaha cya ruswa, gukangisha gusebanya no gutukana mu ruhame. Ashobora gusubizwa i Libreville kugira ngo aburanishwe.

Nazih kandi ashinjwa kugerageza kuzambya umubano wa Liban na Gabon no kubangamira inyungu z’Abanya-Liban baba muri Gabon.

Comments are closed.