Yves Habimana wakiniraga Rutsiro yinjiye muri Rayon Sport

243
kwibuka31

Rutahizamu Habimana Yves wakiniraga Rutsiro FC yaguzwe na Rayon Sports imutanzeho miliyoni 8 Frw ku masezerano y’umwaka umwe yari asigaranye mu ikipe ye.

Rayon Sports FC irimbanyije ibikorwa byo kwitegura umwaka utaha w’imikino, aho iri gushaka abakinnyi bazayifasha mu marushanwa atandukanye arimo na CAF Confederation Cup.

Mu bakinnyi yari yagiriye icyizere harimo na Biramahire Abeddy, ariko ntiyayikinira ahindura intekerezo ajya muri ES Setif yo muri Algerie, byatumye iyi kipe y’Ubururu n’Umweru ishaka andi mahitamo.

Umwe mu bakinnyi berekejweho amaso ni Habimana Yves wageze muri Rutsiro FC mu ntangiriro z’umwaka w’imikino uheruka wa 2024/25, akemeranya na yo amasezerano y’imyaka ibiri.

Nyuma y’ubwumvikane bw’impande zombi, uyu mukinnyi wagaragaje ubuhanga budasanzwe mu mwaka ushize azerekeza muri Rayon Sports FC, nk’uko Umunyamabanga Mukuru wa Rutsiro FC, Bikorimana Gerard, yabyemereye IGIHE dukesha iyi nkuru.

Ati:“Rayon Sport yishyuye miliyoni 8 Frw z’amasezerano y’umwaka umwe Habimana Yves yari asigaje muri Rutsiro FC. Ibisigaye ni ibiganiro bye n’ikipe ye nshya.”

Habimana Yves wageze muri Rutsiro FC avuye muri Gorilla FC, yatsinze ibitego umunani muri Shampiyona ya 2024/25.

Comments are closed.