Rwamagana: Abakekwaho ubujura n’ubwicanyi barashwe bashaka kunigisha amapingu abapolisi.


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 11 Kanama 2025, abagabo babiri bakekwagaho kwica abazamu babiri barindaga ububiko bw’inzoga mu Karere ka Rwamagana, barashwe ubwo barwanyaga inzego z’umutekano zari zibajyanye kwerekana ibikoresho bibye.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Marembo, Akagari ka Nyarukombe, Umurenge wa Muyumbu, aho aba bagabo bari bagiye kwerekana aho bahishe amakaziye y’inzoga n’ibindi bikoresho bikekwa ko bibye.
Mu mpera za Nyakanga, abo bagabo bashinjwa ko aribo bagize uruhare mu kwica Mudaheranwa Venuste na Bizimana Mark, bombi bari abazamu b’ububiko bw’inzoga.
Bivugwa ko bagiye ku bubiko bw’aho Mudaheranwa na Bizimana bacungaga umutekano, bakabica bakoresheje imigozi n’ibyuma, barangiza bagatwara bimwe mu bikoresho byari biri muri ubwo bubiko.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasurazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yemereye itangazamakuru ko abo bakekwagaho ubwicanyi, barashwe bari kurwanya inzego z’umutekano.
Ati: “Abo bagabo bombi byagaragaye ko bagize uruhare mu bwicanyi ndetse n’ubujura buheruka gukorerwa ku Muyumbu. Ubwo bari bagiye kugaragaza aho bahishe amakaziye 300 y’ibinyobwa bya Bralirwa n’imashini ya EBM bajyanye, barashwe bashaka kunigisha amapingu Abapolisi bari babarinze.”
Polisi y’u Rwanda irongera kwibutsa abaturage ko kurwanya inzego z’umutekano ari icyaha gikomeye kandi gishobora gushyira ubuzima bw’ugikoze mu kaga. Irakangurira buri wese gukorana n’inzego z’umutekano mu guharanira umutekano n’ituze rusange.
(Inkuru ya Habimana Ramadhan)
Comments are closed.