Perezida Zelensky ntakozwa ibyo gukura ingabo ze i Donbas

197
kwibuka31

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko Ingabo za Ukraine zidashobora kuva mu gace zigenzura kari mu Ntara ya Donbas ndetse anatera utwatsi iby’uko igihugu cye cyakwemera guhara ubutaka bwahoze ari ubwacyo bugenzurwa n’u Burusiya.

Ibi yabigarutseho ku wa 12 Kanama 2025, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru. Yavuze ko barekeye ubutaka bwabo u Burusiya bishobora gutuma butangira indi ntambara kuri Ukraine mu ghe kiri imbere bagakomeza kugenda bayigarurira.

Ati “Ntabwo tuzigera tuva muri Donbas. Ntabwo twabikora rwose. Ikibazo ni uko abantu benshi batangiye kwibagirwa ikibazo nyamukuru cy’uko u Burusiya bwadutwariye ubutaka kandi mu gihe bwabugumana, bushobora kubukoresha mu kuzakomeza gutera igihugu cyacu.”

Yakomeje avuga ko Ukraine idashobora guhara ubutaka bungana na kilometerokare 9000, ibingana na 30% by’Intara ya Donetsk.

Donald Trump aherutse gutangaza ko kugira ngo ibiganiro byo kugarura amahoro hagati y’u Burusiya na Ukraine bigende neza, bizasaba ko impande zombi hari ibyo zihara harimo n’ubutaka.

Yagize ati:“U Burusiya bwafashe igice kinini cy’ubutaka bwa Ukraine, rero mu biganiro tuzagirana tuzakora ibishoboka byose kugira ngo bumwe muri ubwo butaka tububasubize.”

U Burusiya bugenzura hejuru ya 20% by’ubutaka bwahoze ari ubwa Ukraine ndetse mu 2022, abaturage bo mu bice birimo Lugansk, Donetsk, Zaporozhye, Kherson bakoze referandumu bemeza ko biyometse ku Burusiya.

Mu 2014 abatuye Crimea na bo bari bakoze amatora nk’aya na bo bemeza ko babarwa nk’abaturage b’u Burusiya.

Comments are closed.