Amakipe 5 mu Rwanda niyo yonyine yujuje ibisabwa ngo azakine champiyona ya 2025-2026

427
kwibuka31

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyize hanze urutonde rw’amakipe yujuje ibisabwa, yemerewe gukina Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino wa 2025–26.

Mu makipe atanu Ferwafa yemeje ko yujuje ibisabwa, APR FC na Rayon Sports ntizirimo.

Ibi komite ishinzwe gutanga impushya muri FERWAFA, yabitangaje, ku wa 12 Kanama 2025, nyuma yo gusuzuma impapuro zose zatanzwe n’amakipe yasabye uruhushya rwo gukina shampiyona umwaka utaha, hashingiwe ku mabwiriza ya FERWAFA na CAF.

Amakipe yujuje ibisabwa byose ni Amagaju FC, Marines FC, Rutsiro FC, Musanze FC na Police FC.

Andi makipe 10 arimo APR FC na Rayon Sports yahawe uburenganzira bwo gukina ariko ashyirwa mu bihano kubera kutuzuza ibisabwa byose. Ikipe ya Bugesera yo ntiyemerewe gukina na gato.

APR FC, Rayon Sports na Gicumbi FC zananiwe kwerekana amasezerano zagiranye n’abafite mu nshingano ibibuga zagaragaje ko zizakiriraho imikino yazo, ubwo ni Stade Amahoro na Stade ya Kigali Pele, zihabwa uburenganzira bwo gukina ariko buherekejwe n’ibihano.

‎Mukura VS yo yatanze icyangombwa cy’ushinzwe ubuzima bw’abakinnyi cyarangiye, ndetse ntiyanagaragaza amasezerano asinyeho agaragaza ko yakemuye ibibazo by’abo yari ibereyemo amadeni.

‎‎Kiyovu Sports na AS Muhanga na zo ziri mu makipe yahawe uburenganzira buherekejwe n’ibihano kuko yatanze ibyangombwa bigaragaza ko zifite umukozi umwe uri ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikipe n’Umuyobozi ushinzwe Imari, kandi ibi bihabanye n’amategeko.

‎‎Gasogi United FC yemerewe gukina ariko ihabwa n’ibihano kuko itatanze amasezerano ifitanye n’umutoza wayo wungirije, ahubwo igatanga ay’umutoza w’ikipe y’abato.

‎‎Indi kipe itaratanze amasezerano yagiranye n’umutoza wa mbere n’uwungirije ni Gorilla FC.

AS Kigali FC yo ntiyatanze ahari ibiro byayo ndetse n’amasezerano y’uko yemerewe kubikoreramo, iyi kipe kandi ntiyanagaragaje amasezerano yagiranye n’abafite mu nshingano ikibuga izakiriraho imikino yayo.

‎‎IKipe yo mu Karere ka Bugesera, yo ntiyemerewe gukina kuko mu byangombwa yatanze ntihagaragaramo ubwishingizi bw’abakinnyi, umuganga w’ikipe ndetse bimwe mu byangombwa yatanze ni iby’umwaka wa 2024/25 aho kuba ibya 2025/26, ibi byose nibyo byashingiweho yimwa uburenganzira bwo gukina.

‎Amakipe atahawe uburenganzira cyangwa ayabuhawe bugaherekezwa n’ibihano, yemerewe kujurira hagati ya tariki ya 13 na 14 Kanama 2025.

(Inkuru ya MANISHIMWE Janvier)

Comments are closed.