“Kubeshya biba mu maraso yabo”: Leta ya Kinshasa yahakanye ibirego bya M23

358
kwibuka31

Leta ya Kinshasa yahakanye amakuru umutwe wa M23 waraye utangaje avuga ko Leta iri gutegura intambara ikomeye ndetse n’ibitero kuri uwo mutwe wa M23.

Ku munsi w’ejobundi taliki ya 11 Kanama 2025, umutwe wa M23 washyize hanze itangazo rimeze nko gutanga ubwega, ni itangazo ryashinjaga Leta ya Kinshasa na FARDC gutegura intambara n’ibitero bikomeye kuri uwo mutwe.

Uwo mutwe wavuze ko FARDC iri kurunda ibikoresha byinshi n’ingabo ku bwinshi ku mbibe z’aho uwo mutwe wigaruriye.

Muri iryo tangazo, AFC/M23 yavuze ko yabonye ingendo z’ingabo n’ibikoresho ziva mu bice bya Kindu zijya Shabunda muri Kivu y’Epfo, Kinshasa zijya i Bujumbura mu Burundi, Kalemie zijya Uvira, hamwe na Kisangani zijya i Walikale muri Kivu ya Ruguru.

Nyuma y’iryo tangazo, Leta ya Congo yavuze ko ibyo bitari, ahubwo ishinja uwo mutwe kuba barokamwe n’ingeso yo kubeshya, ndetse ko uwo muco wagiye mu maraso yabo.

Mu ijwi ry’umuvugizi w’ingabo za FARDC Gen. Major Sylvain Ekenge, Leta ya DRC yagize iti:”Buri munsi aba bantu barangwa no kubeshya, byabagiye mu maraso, turabazi, buri gihe iyo bavuze ibyo, ahubwo ni bo baba bari kubitegura”

Uyu mu mugabo yakomeje avuga ko iyo mvugo yabo imeze nka kwa kundi umujura yiba, yarangiza akaba ari nawe ukoma induru ngo baramwibye, ati:”Ibi turabimenyereye, ni nka kwa kundi umujura yiba, yarangiza akaba ari nawe ufata iya mbere mu gukoma induru ngo Fata umujura, niko bateye, ibyo bibari no mu mitsi”

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa FARDC, Jenerali Majoro Sylvain Ekenge, rivuga ko igisirikare cya FARD Congo gikomeza kubahiriza ibyo Leta yiyemeje mu mugambi w’amahoro ya Washington na Doha.

Rivuga ariko kandi ko “Gifite uburenganzira bwose bwo kwirwanaho uko bikenewe ku bushotoranyi ubwo aribwo bwose bwa M23 cyane cyane ko uyu mutwe umenyereye kurenga ku masezerano y’ibyo wiyemeje”.

Comments are closed.