“Ni ubushotoranyi” DRC yagize icyo ivuga nyuma y’aho Kenya ishyizeho uyihagarariye i Goma

243
kwibuka31

Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, iravuga ko yababajwe cyane n’ubushotoranyi bwa Kenya nyuma y’aho iki gihugu gishyizeho ugihararariye mu duce twigaruriwe n’umutwe wa AFC/M23 muri Congo.

Nyuma y’aho ibiro by’umukuru w’igihugu cya Kenya bishyizeho uhagarariye inyungu z’icyo gihugu mu bice bya DRC ariko byigaruriwe n’umutwe wa M23 i Goma, kuri uyu wa gatanu ushize, Leta ya Kinshasa yikomye icyo gihugu, ivuga ko icyo gikorwa cya Kenya kitari gikwiye ndete ko ari ubundi bushotoranyi Kenya ikoreye Congo.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri DRC, ibinyujije ku rukuta rwa X, yamaganye icyo gikorwa yise icy’ubushotoranyi, ivuga ko Kenya yarenze ku masezerano ya Vienne yo ku wa 24 Mata 1963 amasezerano avuga ko ishyiraho ry’abahagararira ibihugu byabo agomba gukorwa hakurikijwe amategeko mpuzamahanga hamwe n’agenga imigenderanire y’ibihugu.

Leta ya Kinshasa ivuga ko mbere y’uko Kenya Kenya igena uyihagararira muri Congo, yagombye kubanza gutanga amazina ye muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, minisiteri ikabanza kureba neza uwo bohereje, kuba rero Kenya itakoze ibyo, ikongera igashyiraho umuntu mu duce twigaruriwe na M23 Congo yita umutwe w’iterabwoba ushyigikiwe n’u Rwanda, barasanga ari igitutsi ku bakongomani bose, ndetse ko bimeze nk’aho Kenya yemeye ku mugaragaro ko ishyigikiye abanzi bateye bakanigarurira bimwe mu bice by’icyo gihugu harimo umujyi wa Goma na Bukavu.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DRC Mme Thérèse Kayikwamba Wagner, yavuze ko yagerageje kuvugana na minisitiri w’intebe wa Kenya, amubwira aho DRC ihagaze ku ishyirwaho ry’uhagarariye Kenya i Goma.

Hari amakuru avuga ko Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yatumijeho ambasaderi wayo muri Kenya, ndetse ihamagaza n’uhagarariye Kenya muri Congo ngo aze atange ubusobanuro ku gikorwa cyakozwe na Leta ye.

Nyuma y’iri tangazo, Leta ya Kinshasa yasabye abaturage kutagira ubwoba ko byose biri mu maboko ya Leta kandi ko vuba biri bujye mu buryo, ko abaturage badakwiye kwikanga icyo bise Balkanisation cyangwa gucikamo ibice kw’igihugu cya Congo.

Comments are closed.