Mali: Abasirikare barenga 149 bishwe n’ibyihebe mu munsi umwe


Igisirikare cya Mali cyemeje ko umutwe w’iterabwoba wa Jama’at Nursrat al-Islam wal-Muslimin (JNIM) ushamikiye kuri Al Qaeda wishe abasirikare bacyo barenga 149 mu masaha 24.
Ibiro ntaramakuru Reuters kuri uyu wa 20 Kanama 2025 byatangaje ko ibi bitero byagabwe ku birindiro bitandukanye by’ingabo za Mali.
Ibitero bya JNIM ku birindiro by’ingabo za Mali byaherukaga mu ntangiriro za Nyakanga 2025. Icyo gihe, Umuvugizi wazo, Souleymane Dembele, yasobanuye ibyihebe birenga 80 byishwe.
Muri Kamena, na bwo JNIM yagabye igitero ku birindiro byo mu gihugu rwagati, yica abasirikare ba Mali bari hagati ya 30 na 60, na yo itakaza abarwanyi 14.
JNIM yatangiye ibikorwa mu 2017 nyuma yo kwihuza kwa Ansar Dine, al-Mourabitoun n’ishami rya Al Qaeda mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Afurika. Ni umwe mu mitwe y’iterabwoba ikura byihuse kandi ifite intwaro nyinshi mu karere ka Sahel.
(Src:Igihe)
Comments are closed.