Miliyari 2 n’igice z’amadorari zatumye Jay-Z aba umuhanzi wa mbere ukize kuruta abandi

289
kwibuka31

Umuraperi w’Umunyamerika uri mu bakunzwe ku Isi Jay-Z yatangajwe nk’umuhanzi wa mbere ukize ku Isi, nk’uko byagaragajwe n’urutonde rwakozwe n’ikinyamakuru cya Forbes rugaragaraho abaherwe n’uburyo babonamo umutungo wabo nkuko icyo kinyamakuru kirukora buri mwaka.

Forbes yagaragaje ko Jay- z ari we muhanzi w’umuherwe kuko afite umutungo ubarirwa agaciro ka miliyari ebyiri n’igice z’amadolari ($ 2.5 miliyari) bingana na miliyari 3,125 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iki kinyamakuru kivuga ko ubukire bwa Jay-Z budashingiye ku muziki gusa kuko afite ibindi bikorwa birimo ishoramari byiyongeraho Roc Nation, Sosiyete y’imyidagaduro ikomeye yashinze, Ace of Spade ikirango cy’amacupa y’inzoga zihenze, n’ikirango cy’inzoga z’umwimerere ( D’Ussé).

Ibyo byose biza byiyunga ku zindi nyungu zishamikiye ku muziki zirimo ayavuye mu kugurisha urubuga rwe rwa muzika rwa Tidal, kompanyi y’imyenda ya Rocawear ibyo byiyongera ku ishoramari afite ku butaka birimo Amahoteli, Ikoranabuhanga n’ibindi byashingiweho agirwa umuhanzi ukize kurusha abandi.

Ku rundi ruhande Rihana yagizwe umuhanzikazi w’umukire ku Isi nkuko bigaragazwa na Forbes ko afite umutungo ungana na miliyari 2.8 z’amadolari aciye kuri Taylar Swift wariho mu 2024.

Forbes bakunzwe kwibanda ku nkuru z’ubukungu harimo no kugaragaza urutonde rw’abaherwe mu nganda zitandukanye buri mwaka.

Comments are closed.