Perezida Kagame yaganirije abofisiye 6000 basoje amasomo ya gisirikare

128
kwibuka31

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Kanama 2025, Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) yaganirije abofisiye n’abafite andi mapeti basaga 6000 baturutse muri RDF, muri Polisi y’u Rwanda no mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS).

Perezida Kagame yaganirije abo bofisiye mu gihe basoje amasomo ya gisirikare ajyanye n’imirimo bakora bamazemo iminsi.

Ayo masomo ya gisirikare yateguwe mu rwego rwo kurushaho gutyaza ubumenyi bugezweho mu gucunga umutekano no kwimakaza ubunyamwuga mu gucunga umutekano.

Comments are closed.