Umutoza w’Amavubi yahamagaye 27 azifashisha ku mukino wa Zimabwe

Umutoza w’Ikipe y’igihugu Amavubi, Adel Amrouche, yahamagaye abakinnyi 27 bazavamo abo azifashisha mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 ku mikino u Rwanda ruzahuramo na Nigeria na Zimbabwe muri Nzeri 2025.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 25 Kanama 2025, ni bwo umutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu Adel Amrouche, yashyize ahagaragara urutonde rw’abo yifuza kuzakinisha mu mikino itaha.
Aba ni abazakina imikino ibiri u Rwanda ruzasuramo Nigeria tariki ya 6 Nzeri, na Zimbabwe ku wa 9 Nzeri 2025.
Mu bakinnyi yahamagaye harimo 19 bakina hanze y’u Rwanda haba muri Afurika no hakurya yayo n’abandi bakina imbere mu Gihugu.
Abakinnyi bahamagawe ku nshuro ya mbere barimo Niyo David, Ishimwe Djabil, Nduwayo Alexis, Nshimiyimana Emmanuel na Mukudju Christian.
Ni mu gihe mu batahamagawe harimo Samuel Gueulette, Hakim Sahabo, Ruboneka Bosco na Niyigena Clement.
Mu banyezamu harimo Ntwari Fiacre, Wenseens Maxime na Ishimwe Pierre.
Ba myugariro ni Niyomugabo Claude, Omborenga Fitina, Nshimiyimana Emmmauel, Mutsinzi Ange, Nkulikiyimana Darryl Nganji, Manzi Thierry, Kavita Phanuel Mabaya, Nduwayo Alexis, na Maes Dlyan Geogres Francis.
Mu kibuga hagati harimo Bizimana Djihad, Mugisha Bonheur, Ngwabije Clovis, Kayibanda Claude Smith, Muhire Kevin, na Mukudju Christian.
Ba rutahizamu ni Mugisha Gilbert, Hamony Aly-Enzo, Kwizera Jojea, Nshuti Innocent, Ishimwe Anicet, Biramahire Abeddy, Gitego Arthur, Ishimwe Djabil na Niyo David.
Biteganyijwe ko nta gihindutse abakinnyi bose bahamagawe bazatangira umwiherero ku wa Kabiri tariki ya 26 Kanama 2025.
Kugeza ubu itsinda C riyobowe na Afurika y’Epfo n’amanota 13 ikurikiwe n’u Rwanda n’amanota umunani runganya na Benin ya gatatu, Nigeria ni iya kane n’amanota arindwi, Lesotho ni iya gatandatu n’amanota atandatu mu gihe Zimbabwe ari iya nyuma n’amanota ane.



Src: Imvahonshya
Comments are closed.