Perezida Donald Trump yiteguye kongera guhura na Kim Jong Un.


Perezida Donald Trump yatangaje ko yiteguye kongera guhura na mugenzi we Kim Jong Un uyobora Koreya ya Ruguru, ibyo yabitangarije mu nama yagiranye na Perezida wa Koreya y’Epfo, Lee Jae Myung.
Korea y’Epfo na Korea ya Ruguru bimaze igihe kirekire bitumvikana. Ubwo Perezida Lee Jae Myung aherutse gusura Amerika, yagaragaje ko yifuza ko amakimbirane hagati y’ibihugu byombi yakemurwa, abifashijwemo na Trump.
Trump, umaze guhura na Kim inshuro eshatu mu gihe cya manda ye ya mbere, yavuze ko bagiranye umubano n’imikoranire myiza kugeza n’ubu.
Ati: “Nibyo, mfitanye umubano mwiza cyane na Kim Jong Un. Twagiranye inama ebyiri, tubana neza kandi ndamuzi kurusha abandi. Ndetse n’umuryango we ndawukunda cyane, nta kibazo dufitanye rwose.”
Perezida Lee nawe yunze mu rye, agaragaza ko yizeye ko Trump ari we muntu ushobora kuba urufunguzo rwo kurangiza ikibazo kimaze imyaka myinshi ku kirwa cya Koreya. Ati: “Trump ni we wenyine ushoboye gukemura amakimbirane dufitanye.”
N’ubwo intambara ya Koreya yo mu 1950 yarangiye mu bwumvikane, amasezerano y’amahoro ntarashyirwaho umukono. Ibyo bituma ku kirwa cya Koreya hakiri intambara mu buryo bwa tekiniki.
Nyuma y’uko Trump avuye ku butegetsi, Kim Jong Un yakomeje kugirana ubumwe na Moscou, yohereza ingabo za Koreya ya Ruguru gushyigikira Uburusiya mu ntambara yo muri Ukraine, abifashijwemo n’ubufasha bukomeye bwavuye muri Kremlin.
Koreya ya Ruguru yakomeje kwanga ibiganiro bigamije gukuraho intwaro za kirimbuzi, ahubwo yihutisha gahunda yo kuziteza imbere. Mu mpera z’icyumweru gishize, Kim yamaganye imyitozo ya gisirikare yahuriwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Koreya y’Epfo, avuga ko ari imyitozo igamije kugaba igitero. Nanone yakoze igerageza rishya ry’ubwirinzi bwo mu kirere binyuze mu kurasa intwaro nshya.
(Inkuru ya MANISHIMWE Janvier)
Comments are closed.