Muhanga: Meya Kayitare yashimiye ba mutima w’urugo uruhare bagira mu iterambere.

1,416
kwibuka31

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yashimiye uruhare rwa ba mutima w’urugo mu guteza imbere imiryango no guteza imbere akarere, anashimangira ko imbaraga zabo ari inkingi ikomeye y’iterambere ry’igihugu. Ibi yabitangarije mu nama rusange y’Inama y’abagore yateranye kuri uyu wa mbere tariki ya 01 Nzeri 2025.

Muri iyo nama yahuje abagore bahagarariye imirenge yose 12 igize aka karere, Meya Kayitare yavuze ko abagore ari abahamya b’iterambere rifatika mu mirenge no mu muryango nyarwanda.

Ati: Intambwe akarere kacu kari gutera, mutima w’urugo afitemo uruhare rudasanzwe. Turabashimira cyane ku bikorwa mwagezeho uyu mwaka;ubu mu mirenge ibikowa birivugira: abana bameze neza, imiryango iri mu nzira nziza. N’ubwo hari ibitagenda neza, ariko twizeye ko dufatanyije tuzabikemura.

Ingabire Umutoniwase, uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore mu Murenge wa Kibangu, yagaragaje ko ubumwe bw’abagore bwatanze umusaruro ushimishije.

Ati:Iyo duhuriye hamwe tuganira, buri wese agira icyo yunguka. Twashishikarijwe kurwanya imirire mibi, gusubiza abana mu mashuri no kwitabira amatsinda yo kwizigamira. Ubu dusaba inguzanyo mu bigo by’imari zituma dutangira imishinga mito ituzamura.”

Yongeyeho ko umugore ufite ubushake bwo gukora  agatinyuka ashobora gukora imirimo y’abagabo bakora kuko bose ari abantu.

Ati:Isi iri mu iterambere ryihuse, umugore ntakwiye gusigara inyuma. Agomba kuva mu bwigunge, agahaguruka agafata amahirwe ari hafi ye, akayabyaza umusaruro kugira ngo ateze imbere umuryango we n’igihugu cye muri rusange.”

Ba Mutimawurugo bashimiwe
Byari ibyishimo ku babyeyi bitabiriye
Meya yibukije abagore ko nabo bifitemo ubushobozi bwo gukora ibyo abagabo bakora

Mukandayisaba Jacqueline, umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Murenge wa Nyabinoni, yashimangiye ko abagore batakiri abo kuguma mu rugo gusa, ahubwo bakwiye kugira uruhare mu bikorwa bigamije iterambere.

Ati:Kera twari twarahejejwe mu gikari, ariko ubu tugira umwanya wo gutanga ibitekerezo mu nteko z’abaturage, ku muganda no mu nama. Ni amahirwe akomeye kandi ntidushobora kuyapfusha ubusa.”

Uwamahoro Beatha, umwe mu bagore bitabiriye iyo nama, yavuze ko bafite imihigo y’umwaka wa 2025-2026 irimo guteza imbere imiryango, gushyira abana ku ishuri no gutanga ubwisungane mu kwivuza. Yongeyeho ko amahirwe Leta yabahaye babasha kuyabyaza umusaruro binyuze mu matsinda yo kugurizanya, bityo buri mugore akabona uko atangira ibikorwa by’iterambere.

Nshimiyimana Gilbert, uhagarariye Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, yasobanuye ko Inama y’Igihugu y’Abagore yaturutse ku gitekerezo cy’Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame, wari wifuza kubaka umuryango nk’ishingiro ry’iterambere.

 Ati: Iyi nteko rusange ya CENEF ni umwanya wo kongera gutekereza ku mihigo igihugu gifite. Iterambere ntiryagerwaho tudafite umuryango ukomeye, utekanye kandi ushoboye.”

Mu butumwa bwe, yasabye abagore gushyira imbaraga mu burere bw’abana no kubatoza umuco. Ati: “Ibibazo byinshi bigaragara mu muryango biterwa n’ubumenyi buke. Iyo abantu bigishijwe, n’ubwo gatanya yabaho, ababyeyi bombi bakomeza kumenya inshingano zabo. Tugomba rero kwigisha abana no kubatoza indangagaciro.

Inama rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore ikomeje kuba urubuga rw’ingenzi rwo gukemura ibibazo bigaragara mu buzima bw’umugore no kumufasha kugira ijambo mu iterambere, hagamijwe kubaka umuryango ushoboye, uhamye kandi utekanye.

(Inkuru ya Manishimwe Janvier/ indorerwamo.com)

Comments are closed.