Perezida Donald agiye guhindura izina rya Minisiteri y’ingabo

358
kwibuka31

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump yiteguye gushyira umukono ku cyemezo nyobozi cyo guhindura izina rya Minisiteri y’ingabo, bigahinduka ikajya yitwa “Minisiteri y’intambara.” Ibi byazura izina ryataye imyaka irenga irindwi ishize.

Kuri uyu wa kane, White House yavuze ko Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump yahinduye izina rya Minisiteri y’Ingabo ikazajya yitwa “Minisiteri y’intambara“.

Ku wa gatanu, Trump azashyira umukono ku cyemezo nyobozi yemerera umunyamabanga w’ingabo, Pete Hegseth n’ishami ry’ingabo, gukoresha “amazina y’icyiciro cya kabiri”, nk’uko inyandiko ya White House yabitangaje, kubera ko perezida adashobora guhindura izina adafite amategeko. Guhindura amazina amashami yo muri Amerika bikeneye ibyemezo bya kongere.

Nk’uko bigaragara muri iyo nyandiko, icyemezo cya perezida w’Amerika kizategeka Hegseth gusaba ibikorwa by’amategeko n’ubuyobozi kugira ngo “bahindure izina burundu” iryo shami.

Ku mugoroba wo ku wa kane, Hegseth yashyize ku rubuga rwe rwa X yanditse ngo “ISHAMI RY’INTAMBARA”.

Comments are closed.