Umuhanzi Gogo uherutse kwitaba Imana yaraye ashyinguwe iwabo

312
kwibuka31

Umuhanzi Musabyimana Gloriose wamamaye nka Gogo uheruka kwitaba Imana ari muri Uganda aho yari yagiye mu ivugabutumwa, yashyinguwe iwabo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Fumbwe mu Kagari ka Munini.

Uyu muhanzi washenguye imitima ya benshi, yashyinguwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Nzeri 2025 ndetse abahanzi bo muri Uganda bashyikiriza umuryango we inkunga izakomeza kubashyigikira muri ibi bihe bitoroshye.

Ahagana saa Munani n’igice nibwo imodoka yari itwaye umurambo we yawugejeje mu rugo iwabo, uhagera uherekejwe n’abantu benshi barimo abakunzi be bo mu Mujyi wa Kigali ndetse n’abandi benshi baturutse muri Uganda.

Perezida wa Chorale Umucyo yo muri Angilikani, ari nayo Gogo yaririmbagamo, yavuze ko bababajwe cyane n’urupfu rw’uyu muhanzi kuko ari bwo yari agejeje igihe cyiza cyo gukorera Imana.

Umwe mu bo mu muryango wa Gogo, Mukashyaka Denise, yavuze ko bababajwe n’urupfu rw’uyu muhanzi ariko ko icyo bishimira ari uko ‘‘apfuye yishimye ari gukora umurimo w’Imana.’’

Bikorimana Emmanuel uzwi nka Bikem wari umwe mu bajyanama ba Gogo we yavuze uburyo bavanye n’uyu muhanzi mu Rwanda bakajyana muri Uganda, anavuga uburyo yarwaye n’uko bamujyanye kwa muganga kugeza ashizemo umwuka.

Ati:“Ndashima Imana ko amaso ya Gogo yabashije kubona imirimo y’Imana ku buzima bwe, ajya gupfa yampaye ubutumwa bw’uko abantu bakwiriye kwihana, ni nayo ndirimbo ya nyuma ye duheruka gusohora, abantu nibihane bave mu byaha.’’

Bishop Nyirimpeta Anastase wari watumiye Gogo kujya kuririmba muri Uganda, yasezeranyije umuryango we ko azakomeza kuwuba hafi kuko umwana wabo yamugiriyeho umugisha. Yavuze ko mu giterane yari yatumiyemo uyu muhanzi ari cyo cya mbere yabonyemo abantu benshi.

Se wabo wa Gogo wanavuze mu izina ry’umuryango, Musoni Bernard, yashimiye abantu baje kubatabara, avuga ko umuryango wabo ubuze umuntu w’ingenzi wajyaga ubafasha mu kubasengera.

Umuryango wa Gogo washyikirijwe amafaranga yakusanyijwe n’abahanzi bo muri Uganda, aba bahanzi bari bahagarariwe na Bruno K wavuze uyu muhanzi bamwishimiraga cyane.

Comments are closed.