France: Leta yabyivanzemo yanga ko Bwana Zigiranyirazo ashyibgurwa mu Bufaransa

243
kwibuka31

Akanama ka Leta y’u Bufaransa kafashe umwanzuro udasubirwaho utegeka ko Protais Zigiranyirazo wakurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 adashyingurwa mu Karere ka Orléans.

Zigiranyirazo yapfiriye mu mujyi wa Niamey tariki ya 3 Kanama 2025. Icyo gihe yabaga mu icumbi ry’Umuryango w’Abibumbye muri Niger, yarabuze igihugu kimwakira bitewe n’ibyaha bikomeye yakurikiranyweho n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha.

Umuryango we wateganyaga kumushyingura mu irimbi rinini rya Orléans tariki ya 28 Kanama, ariko tariki ya 26 Meya w’aka Karere, Serge Grouard, yarabyanze, yibutsa ko yagize uruhare muri Jenoside no mu rupfu rwa Dian Fossey ‘Nyiramacibiri’ wari warahariye ubuzima bwe kurengera ingagi zo mu birunga by’u Rwanda.

Meya Grouard kandi yagaragaje ko gushyingura Zigiranyirazo muri iri rimbi bishobora guhungabanya ituze rusange, kuko hari impungenge ko abari kwitabira uyu muhango bagera kuri 400 bari guhindura imva ye urwibutso rw’abajenosideri.

Uyu muryango witabaje urukiko rw’ubutegetsi kugira ngo ruteshe agaciro icyemezo cya Meya Grouard, ariko rugitera utwatsi tariki ya 28 Kanama, rushimangira ko Zigiranyirazo afite amateka mabi atuma adashyigurwa mu irimbi rinini rya Orléans.

Wanze kunyurwa, ujyana dosiye mu Kanama ka Leta gafite ijambo rya nyuma ku manza zo mu rwego rw’ubutegetsi, ugasaba kwemeza ko Zigiranyirazo ashyingurwa muri iri rimbi ariko na ko kateye utwatsi iki cyifuzo tariki ya 8 Nzeri.

Mu gutera utwatsi icyifuzo cy’umuryango wa Zigiranyirazo, aka kanama na ko kashingiye ku mateka mabi yamuranze, by’umwihariko uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Zigiranyirazo yabaye Perefe wa Ruhengeri kuva mu 1974 kugeza mu 1989. Mu gihe yayoboraga iyi Perefegitura, yari yarayigize nk’akarima ke kuko yavugwaga mu bikorwa bitemewe n’amategeko byakorerwaga muri Pariki y’Ibirunga.

Muri ibi bikorwa harimo kwambutsa ikiyobyabwenge cya Cocaïne, amabuye y’agaciro, ingagi n’ibice byazo, byose byajyanwaga i Paris mu Bufaransa. Bivugwa ko ubwo Nyiramacibiri yari amaze kubivumbura, Zigiranyirazo na mushiki we akaba n’umugore wa Juvénal Habyarimana, Agathe Kanziga, bamwicishije mu 1985.

Ubwo Zigiranyirazo yavaga ku mwanya wa Perefe, yagiye kwiga muri Canada. Mu 1994 ubwo ingabo za RPA Inkotanyi zabohoraga u Rwanda, yahungiye mu Bubiligi, afatirwayo mu 2001, ashyikirizwa ubutabera.

Zigiranyirazo yapfiriye muri Niger tariki ya 3 Kanama 2025. Yabaga mu nyubako y’Umuryango w’Abibumbye kuko yari yarabuze igihugu kimwakira nyuma yo kurekurwa n’urukiko rw’uyu muryango rwabaga i Arusha muri Tanzania.

Umurambo we wagejejwe mu Bufaransa tariki ya 19 Kanama, ubikwa mu gace ka Saran. Icyo gihe umuryango we wari wizeye ko uzamushyingura mu irimbi rinini rya Orléans.

Comments are closed.