Senegal itsinze DRC iraza nabi Abakongomani ibihumbi bari kuri stade des martyrs

197
kwibuka31

Ikipe ya Senegal imaze gutsinda ikipe ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo bituma ifata umwanya wa mbere mu itsinda, umwanya wari ufitwe na D.R Congo.

Kimwe n’andi makipe y’ibihugu muri Ruhago, ikipe ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yagombaga kwakira ikipe y’igihugu ya Senegal ku kibuga Stade des Martyrs iherereye i Kinshasa mu murwa mukuru w’icyo gihugu.

Ni umukino wari witabiriwe n’Abakongomani benshi kuko amasaha ane mbere y’umukino, stade yari yamaze kuzura ku buryo bitari bigishoboka kubona itike yo kwinjira.

Ni umukino ikipe ya Congo yahabwaga amahirwe yo gutsinda igakomeza kuyobora itsinda. Ikipe ya Congo Les Leopards yatangiye neza ku buryo ku munota wa 25 gusa, Cedrick Bokambu yafunguye amazamu.

Nyuma y’iminota 7 gusa, WISA Yoane wa DRC yongeye aterekamo igitego cyiza, biba bibaye ibitego bibiri ku busa bwa Senegal wabonaga imeze nk’iyabuze ibisubizo kuko buri gihe iyo abakinnyi bayo bageraga imbere y’izamu babangamirwaga na ba myugariro ba Congo.

Ikipe ya Senegal yakomeje ishakisha ibisubizo ari nako igeza imipira mu rubuga rw’amahina, ikintu cyatumye yishyura igitego cya mbere ku munota wa 38 cyashyizwemo na Pape Gueye, amakipe yombi ajya kuruhuka ari bibiri kuri kimwe cya Senegal.

Mu gice cya kabiri, ikipe ya Senegal yaje isa nk’iyariye karungu ku buryo ku munota wa 53 Nicholas Jackson yashyizemo icya kabiri.

Amakipe yombi yakomeje asatirana, ariko ukabona Senegal iri hejuru ugereranije na Congo.

Ku munota wa 86 Pape Matar Saar yakomerekeje imitima y’Abakongomani ashyiramo igitego cya gatatu, agahinda kuzura imitima ya benshi, ikipe ya Congo yageregaje kwishyura igitego mu minota yari isigaye ariko biba iyanga kugeza umusifuzi ahushye mu ifirimbi, asoza umukino ku ntsinzi ya Senega y’ibitego 3 kuri bibiri bya DRC.

Nyuma y’uno mukino, ikipe ya Senegal niyo iyoboye n’amanota 18, ikura ku ntebe DRC yari iyoboye itsinda, yasigaranye amanota 16.

Comments are closed.