Ikipe y’AMAVUBI yageze i Kigali igambirira gutsinda Benin mu Rwanda

289
kwibuka31

Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ yagarutse mu Rwanda nyuma yo gukina imikino ibiri mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, aho yatsinzwe na Nigeria igitego 1-0 mbere yo gutsinda Zimbabwe igitego 1-0.

Amavubi yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe saa 21:10 aturutse i Johannesburg muri Afurika y’Epfo aho yakiniye na Zimbabwe, ahiga kongera gutsinda Bénin izakurikiraho.

Abakinnyi bageze i Kigali ni batanu gusa ari bo Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange,’ Nduwayo Alexis, Bizimana Djihad, Manzi Thierry na Hamon Aly Enzo.

Ni mu gihe abandi 19 basubiye mu makipe yabo barimo na bane ba APR FC basanze ikipe yabo muri Tanzania, aho iri mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2025.

Nyuma yo kugera mu Rwanda, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, yashimye uko urugendo rwagenze, atangaza ko Bénin igomba kuzatsindwa byanze bikunze.

Ati:“Ni iminsi itari myinshi, nabwiye abatoza ko mu cyumweru kimwe bagomba kuba basohoye urutonde rw’agateganyo, nitubona abakinnyi baje mbere turifuza kumara icyumweru kugira ngo twitegure umukino neza kuko uwa Bénin tugomba kuwutsinda nta yandi mahitamo dufite.

Yakomeje ati:“Kandi uko tuganira n’abakinnyi n’abatoza, tugomba gukina dusatira kuko tugomba kuyitsinda byanze bikunze.”

Amavubi azasubira mu kibuga tariki ya 6 Ukwakira yakira Bénin kuri Stade Amahoro, mu gihe azasoza iyi mikino asura Afurika y’Epfo ku ya 13 Ukwakira 2025.

Iyi mikino yasize Itsinda C rikomeje kuyoborwa na Afurika y’Epfo ifite amanota 14, irusha Bénin ya kabiri atatu. Nigeria iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 11 inganya n’u Rwanda, Lesotho ifite atandatu na Zimbabwe ya nyuma ifite ane.

Comments are closed.