Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Emir wa Qatar ku mubano w’ibihugu byombi

151
kwibuka31

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 12 Nzeri 2025, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’umuyobozi w’ikirenga wa Qatar Emir Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani mu ngoro ya Lusail Palace i Doha, umurwa mukuru w’icyo gihugu.

N’ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano w’ubucuti hagati y’u Rwanda na Qatar, kurebera hamwe uburyo bwo kuwagura mu nzego zitandukanye no gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo by’akarere bigamije amahoro n’ituze ku nyungu z’abaturage.

Ibi bibaye nyuma y’uko  Perezida Kagame, yamaganye igitero Israel yakoreye ku butaka bwa Qatar ku itariki ya 9 Nzeri 2025, ashimangira ko u Rwanda ruri ku ruhande rwa Qatar mu rugamba rwo kurengera ubwigenge n’ubusugire bw’igihugu cyayo. Yavuze kandi  ko icyo gitero cyishe amategeko mpuzamahanga kandi giteza umutekano muke mu karere Qatar iherereyemo.

Perezida Kagame, nanone kandi  Yashimiye Qatar ku ruhare ikomeje kugira mu buhuza bw’ibibazo bitandukanye birimo n’ibyo mu karere k’ibiyaga bigari.

Ku ruhande rwe, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yagaragaje ko yishimira ubufatanye hagati y’u Rwanda na Qatar, anashimira Perezida Kagame ku ruhare rwe mu gushyigikira Qatar n’abaturage bayo.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko bombi bahurije ku gukomeza kubahiriza inshingano mpuzamahanga no gushaka umuti uhamye w’intambara ziri mu karere.

Iyi nama kandi yitabiriwe  n’abarimo ,Abayobozi bakuru b’Ibiro bya Emir wa Qatar, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’icyo gihugu, ndetse n’abayobozi bakuru b’u Rwanda bari baherekeje Perezida Kagame.

(Inkuru ya MANISHIMWE Janvier)

Comments are closed.