Tomeka Thiam yatanze ikirego asaba gutandukana n’umugabo we Akon.


Tomeka Thiam, umugore w’umuhanzi w’icyamamare Akon, yatanze ikirego mu rukiko asaba gatanya n’umugabo we, avuga ko ibibazo by’urugo rwabo byananiranye gukemurwa mu bwumvikane.
Ibi byatangajwe n’ikinyamakuru People, cyemeje ko Tomeka yasabye ko batandukana ku buryo bwemewe n’amategeko. Mu kirego cye kandi yanasabye guhabwa uburenganzira bwo kurera umukobwa wabo w’imyaka 17, naho Akon akajya akomeza gutanga indezo imufasha kumurera.
Yagize ati: “Ndasaba ko umwana wacu njye ari jyewe umurerera, naho se akajya akomeza gutanga indezo imufasha mu buzima bwa buri munsi.”
Ni ryari Akon na Tomeka bashakanye, bagatangiza urugo rwabo?”
Aba bashakanye ku wa 15 Nzeri 1996. Icyo gihe Akon yari Afite imyaka 20 n’umugore we Afite 18 y’amavuko.
Kugeza ubu aba bombi bari bamaze kubyarana abana batanu. Mu gihe biteguraga kwizihiza isabukuru y’imyaka 29 bamaze barushinze, amakimbirane yabaranze yahagaritse ibyo birori, bituma ibyari gahunda zabo zihagarikwa.
(Inkuru ya MANISHIMWE Janvier)
Comments are closed.