AFC/M23 yinjije abakomando barenga 7000 basoje imyitozo ya gisirikare

174
kwibuka31

Kugeza ubu Uburasirazuba bwa Congo, by’umwihariko Kivu ya Ruguru na Kivu y’Amajyepfo birakora ibikorwa nk’ibya Leta isanzwe ifite Perezida n’izindi nzego, nyuma yo gukoresha ikizamini Abacamanza, Gen Makenga Sultani yanayoboye umuhango wo kwakira abakomando 7,437 basoje imyitozo ya gisirikare.

Nubwo hari ibiganiro hagati ya AFC/M23 na leta ya Kinshasa mu buryo bwo kumvikana ku guhagarika intambara, uruhande rwitwa urw’inyeshyamba rukomeje kwiyubaka mu bya gisirikare.

Kuri iki Cyumweru, abakomando bashya 7,437 basoje imyitozi ya gisirikare mu kigo cya Rumangabo.

Gen Sultani Makenga yavuze ko bagomba kurangwa n’ikinyabupfura, bakazabora igihugu cyose aho abaturage bamwe bakiri impunzi mu gihugu cyabo.

Benshi muri aba basoje imyitozo ya gisirikare harimo abasirikare bahoze ari aba leta ya Congo bafatiwe ku rugamba biyemeza kwiyunga na AFC/M23.

Gen Makenga yabwiye abo basirikare kwambara ingofero berekana ko babaye aba AFC/M23. Yavuze ko ibibazo bihari byatewe n’ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi, ashinja kugira ivangura, no kuvangira ingabo azivangavanga na Wazalendo na FDLR.

Yavuze ko yahaye agaciro abacanshuro kurusha abasirikare b’igihugu, akamushinja ko ari we wazanye ibibazo byose, atagifite ubushobozi bwo kuyobora igihugu.

Ati:Muriteguye ngo tubohore igihugu? Muriteguye ngo tubohore Abanye-Congo, birasaba ko murangwa n’ikinyabupfura mugatandukana na ba bandi.”

Corneille Nangaa na we yagaragaye muri video avuga ko yishimiye iki gikorwa cyo kwakira abakomando 7437, avuga ko bizabafasha kugira Brigate 4, ndetse avuga ko kubohora igihugu bitangiye kandi bizagera hose.

(Src: Umuseke)

Comments are closed.