CECAFA yasabye APR FC imbabazi

358
kwibuka31

Ubuyobozi bw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba no Hagati (CECAFA), bwasabye imbabazi APR FC yahawe amakuru nabi ntihabwe imidali yayo nk’uko byari biteganyijwe.

Ku wa Mbere, tariki ya 16 Nzeri 2025, ni bwo APR FC yegukanye umwanya wa gatatu mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup, nyuma yo gutsinda KMC igitego 1-0 cyinjijwe na Memel Raouf Dao.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, APR FC yahawe amakuru ko iza gutegereza ijoro ryo gusangira ku meza kw’abayobozi n’amakipe yitwaye neza muri iri rushanwa, akaba ari bwo ihabwa imidali y’Umulinga yari yegukanye.

Gusa siko byagenze ahubwo amakipe yitwaye neza yahembewe ku kibuga nyuma y’uko Singida Black Stars itsinze Al Hilal Omdurman ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma igatwara igikombe.

Mu ijoro ryo gutanga ibindi bihembo by’iri rushanwa harimo n’icy’Umunya-Burkina Faso ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya APR FC, Memel Raouf Dao, watowe nk’umukinnyi mwiza, Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yasabwe imbabazi.

Ni imbabazi zagaragajwe n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iyamamazabikorwa n’Itangazamakuru muri CECAFA, Andrew Oryada.

Ati “Mu izina rya komite ya CECAFA ndashaka gufata uyu mwanya ngo nsabe imbabazi ikipe ya APR FC. Hatanzwe amakuru nabi, bituma ubwo hatangwaga imidali batagaragara ku kibuga.”

APR FC yahembwe ibihumbi 10$, irahaguruka muri Tanzania yerekeza i Kigali kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Nzeri, dore ko biteganyijwe ko izasubira mu kibuga ku wa Kane, tariki ya 18 Nzeri 2025, ikina na Gicumbi FC ku Munsi wa Kabiri wa Shampiyona y’u Rwanda.

(Src:Igihe)

Comments are closed.