Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yo ku wa 15 Nzeri 2025 – Ibiciro bishya by’amashanyarazi


Perezida Kagame yaraye ayoboye inama y’abaminisitiri yafatiwemo imyanzuro myinshi harimo n’ibiciro bishya by’amashanyarazi.
Inama y’Abaminisitiri iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yateranye muri Village Urugwiro ku wa mbere tariki 15 Nzeri 2025, yiga ku ngingo zitandukanye zirebana n’uburezi, ubuhinzi, ingufu, imikino, kurengera ibidukikije ndetse n’ububanyi n’amahanga.
Mu byemezo byafashwe, hanagarutswe ku ivugururwa ry’ibiciro by’amashanyarazi bitigeze bihindurwa kuva mu 2020, hagamijwe gukomeza kwihaza mu ngufu no guharanira ikoreshwa ryazo mu buryo burambye. Ni mugihe ubu abasigaye bacanirwa n’amashanyarazi bageze kuri 85% mu gihugu hose.
Ibyamenyeshejwe Inama y’Abaminisitiri:
Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe ko umwaka w’amashuri wa 2024/2025 wasojwe neza ndetse ko n’uwatangijwe ku wa 8 Nzeri 2025 watangiye ku rwego rushimishije. Ababyeyi basabwe gukomeza ubufatanye n’ibigo by’amashuri kugira ngo umusaruro w’abanyeshuri urusheho kuba mwiza.
Mu buhinzi hagaragarijwe intambwe imaze guterwa mu myiteguro y’igihembwe cy’ihinga cya 2026A. Aho abahinzi bakangurire kurangiza gutegura ubutaka no gukoresha imbuto z’indobanure n’ifumbire kugira ngo umusaruro uzabashe kugera ku rwego rushimishije.
Iyi nama kandi yagaraje ko abanyarwanda bageze ku kigero cya 85% aribo bafite amashanyarazi, mu gihe muri 2000 bari munsi ya 2%. Guverinoma yatangaje ko hateganywa ivugururwa ry’ibiciro by’amashanyarazi kugira ngo ibikorwa by’iterambere bikomeze gushyigikirwa mu buryo burambye.
Nanone abaturage basabwe kuzitabira irushanwa mpuzamahanga ry’amagare ku rwego rw’isi rigiye kubera bwa mbere ku mugabane wa Africa, rikazakirwa n’u Rwanda i Kigali kuva ku wa 21 kugeza ku wa 28 Nzeri 2025 kuko ngo ari nk’amahirwe adasanzwe kuribo.
Byogeye kandi Inama y’Abaminisitiri yemeje gahunda yo kongera ubuso bw’amashyamba no guteza imbere ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu gihugu hose birimo n’imijyi, ibi bikazafasha u Rwanda guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no gushyigikira iterambere rirambye.
Mubijyanye n’Ububanyi n’Amahanga, iyi nama yemeje amasezerano y’ubufatanye hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango wa African Parks Networks mu rwego rwo kurengera ibidukikije. Yanemeje kandi itangwa ry’ubwenegihugu nyarwanda ku bantu batandukanye.
Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka mashya akurikira:
- Iteka rya Minisitiri rigena amabwiriza agenga imyitwarire mu ngabo z’u Rwanda.
- Iteka ryemeza kwimura abaturage bo mu Karere ka Gicumbi hagamijwe kubaka urugomero rw’amazi ruzohereza amazi mu Karere ka Nyagatare.
Iyi nama kandi yanemeje abahagarariye ibihugu mu Rwanda. Bwana Victorino Nká Obiang Maye, Ambasaderi wa Guinea Equatoriale mu Rwanda, afite icyicaro i Brazzaville. Bwana Husain Saif Aziz Al-Harthi, Uhagarariye inyungu (Honorary Consul) z’Ubwami bwa Oman mu Rwanda.
Iyi akaba ari inshuro ya kabiri Minisitiri w’Intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva asinye kubyemezo nk’ibi nyuma yo gutangira inshingano ze.
(Inkuru ya Daniel NIYONKURU/ Indorerwamo)
Comments are closed.