Itangazo rireba bamwe  mubakoresha imihanda y’umujyi wa Kigali – RNP

427
kwibuka31

Polisi y’u Rwanda irabamenyesha ko kuva tariki ya 17 Nzeri 2025 saa sita z’ijoro (12:00 AM), umuhanda uva Mu Mujyi – Kimihurura – RIB – KCC uza kuba ufungiye ku Kabindi, ibi  bizatuma ibinyabiziga bituruka mu Mujyi bidakomeza nk’uko byari bisanzwe kubera imyiteguro y’irushanwa ry’isi ryo gusiganwa ku magare UCI.

Abakoresha iyi mihanda  yavuzwe hejuru bazakoresha umuhanda Mu Mujyi – Kimicanga – Kacyiru cyangwa se  Mu Mujyi – Kabindi – Roundabout — Kimihurura – ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda.

Ni mugihe champiyona y’Isi y’Amagare UCI isigaje iminsi 3 ngo ibere hano  mu Rwanda muri Kigali kuva tariki 21 – 28 Nzeri 2025.

(Inkuru ya NIYONKURU Daniel /indorerwamo.com)

Comments are closed.