Imiryango itari iya Leta yaganirijwe ku kurwanya iyezandonke, iterabwoba n’ikwirakwizwa ry’intwaro za kirimbuzi

174
kwibuka31

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwagiranye ibiganiro n’abahagarariye imiryango nyarwanda na mpuzamahanga itari iya leta ndetse na za fondasiyo, kuri gahunda za Leta zirimo kurwanya iyezandonke, iterabwoba n’ikwirakwizwa ry’intwaro za kirimbuzi.

Ibi biganiro byahuje impande zombi kuri uyu wa kane, ku wa 18 Nzeri (09) 2025, hagamijwe gushimangira ubukangurambaga bwo gukumira ibikorwa bijyanye n’iyezandonke, iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwizwa ry’intwaro za kirimbuzi.

Ibi biganiro bije bikurikira ibindi byabaye ku wa Gatatu, tariki ya 17 Nzeri (09) 2025, byahuje RGB n’abahagarariye imiryango ishingiye ku myemerere ( amadini n’amatorero) mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku buryo bwo gushyigikira izi gahunda za leta, ndetse no kurebera hamwe ibikwiye kwitabwaho kugira ngo iyi miryango ikomeze kubahiriza amategeko n’amabwiriza ayigenga.

Indi nkuru bijyanye:https://www.isangostar.rw/imiryango-ishingiye-ku-myemerere-yasabwe-kuba-intangarugero-mu-kurwanya-no-gukumira-ibyaha-nkiyezandonke-niterabwoba

Impande zombi zunguranye ibitekerezo, aho abahagarariye amadini n’amatorero batanze ibitekerezo n’ibyifuzo ku bikwiye kwitabwaho kugira ngo serivisi bahabwa na RGB ndetse n’izindi nzego bafatanya zibashe kugenda neza.

Comments are closed.