Iposita y’u Rwanda mu bufatanye bushya na RPL aho iposita yemera kujya ihemba umukinyi wahize abandi


Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League) rwasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo cya ePoBox gitanga serivisi z’ikoranabuhanga mu kohererezanya ubutumwa.
Amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kane, tariki Nzeri 2025, azamara umwaka umwe ndetse impande zombi zatangaje ko zizeye kungukira muri ubu bufatanye.
ePo Box ishamikiye ku kigo cya MPost, izajya ihemba umukinnyi wahize abandi mu cyumweru (Player of The Week) n’uwahize abandi mu mwaka w’imikino, aho umukinnyi wahize abandi (Player of the Season) azahembwa imodoka nshya ifite agaciro ka miliyoni 15 Frw.
Chairman wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Yussuf, yagize ati:“Biraza kuzamura ihangana muri Shampiyona kuko abakinnyi bose bazaba bifuza kuba abakinnyi b’icyumweru. Ikindi ni uko abakinnyi bazakora cyane kugeza ku munsi wa nyuma kuko buri wese azaba ari we wifuza gutwara iriya modoka.”

“Ibihembo twasinye muri aya amasezerano ni ibihembo byiza. Ni ubwa mbere mu mateka y’u Rwanda habayeho igihembo ku mukinnyi ku buryo yatwara imodoka.”
Umuyobozi Mukuru wa ePo Box, Mutezintare Chandelle, yagize ati “Buri munsi tuzajya duhemba umufana warushije abandi gufana. Gufana muri Rwanda Premier League ni ugukanda *801*631#, ugakina kenshi muri iyi poromosiyo.”
“Igihembo cya kabiri ni umukinnyi wa buri cyumweru watowe n’abafana mu bakinnyi umunani, icya gatatu ni MVP [umukinnyi w’umwaka w’imikino] ku mpera za Shampiyona.”
Umufana witwaye neza ku mukino azajya ahembwa 25.000 Frw, umukinnyi witwaye neza mu cyumweru ahabwa 200.000 Frw.
Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bwatangaje ko hari n’undi mufatanyabikorwa buteganya gusinyana na we, uzajya uhemba umukinnyi witwaye neza kuri buri mukino, akanahemba umukinnyi w’ukwezi, umutoza w’ukwezi n’umunyezamu w’ukwezi.
Comments are closed.