Umuhanzikazi Zuchu yacanye umuriro kubaherutse kumukoresha bikarangira batamwishyuye.


Umuhanzikazi w’Umunyatanzaniya witwa Zuhura Othman ariko uzwi cyane nka Zuchu nk’izina akoresha mu buhanzi, yatangaje ko atishimiye uburyo abateguye igitaramo aherutse gukorera i Nairobi muri Kenya banze kumuha amafaranga bagombaga kumwishyura nk’uko byari bikubiye mu masezerano.
Iki gitaramo cyabaye ku wa 30 Kanama 2025, cyari giteganyirijwe gususurutsa umukino wa nyuma wa CHAN 2025, uyu muhanzikazi avuga ko kugeza ubu amafaranga yose yagombaga kwishyurwa atarayabona.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagize ati: “Maze ibyumweru bitatu ngerageza kuvugana n’abari bashinzwe igitaramo ariko ntibansubiza.” Yongeyeho ko naramuka akomeje kudahabwa ibyo yemerewe, azahitamo gukoresha inzira z’amategeko kugira ngo arenganurwe.

Ibi byakuruye ikiganiro mu bakurikiranira hafi ibijyanye n’imyidagaduro, bibutsa abategura ibitaramo ko kubahiriza amasezerano no kwishyura ku gihe ari ingenzi mu guteza imbere umuziki no guha agaciro abahanzi.
(Inkuru ya MANISHIMWE Janvier/ indorerwamo.com)
Comments are closed.