Amagare: Tadej Pogačar nimero ya mbere mu mukino w’amagare yageze i Kigali

289
kwibuka31

Mu gihe amarushanwa y’amagare UCI asigaje iminsi ibarirwa ku ntoki z’igikumwe kimwe ngo abere mu rw’imisozi igihumbi, abazayitabira bakomeje kugera i Kigali guhangana, mu bamaze kuhagera harimo na Tadej Pogačar kugeza ubu akaba ari nawe uri ku mwanya wa mbere muri uno mukino.

Bwana Tadej Pogacar ukomoka mu gihugu cya Slvania, usanzwe ari nimero ya mbere ku Isi mu mukino wo gusiganwa ku magare yageze i Kigali aho yitabiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare izatangira tariki 21 kugeza 28 Nzeri 2025.

Ku mugoroba wo ku wa Kane, ni bwo uyu mukinnyi yageze i Kigali n’abandi bakinnyi icyenda bagize Ikipe y’Igihugu y’Abagabo ya Slovenia izitabira Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025.

Pogacar w’imyaka 26 aheruka kwegukana Tour de France ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, iba iya kane muri rusange.

Uyu musore uherutse kwegukana Tour de France, azwiho ubuhanga mu kuzamuka

Pogačar yegukanye kandi Shampiyona y’Isi ya 2024 mu gusiganwa mu muhanda yabereye i Zürich mu Busuwisi.

Kuri iyi nshuro, arahabwa amahirwe yo kongera kuyegukana kuko ari umuzamutsi mwiza mu gihe Shampiyona y’Isi y’i Kigali izaba yuzuyemo udusozi turimo Norvège n’ahazwi nko kwa “Mutwe” hahawe akazina ka “Mur de Kigali” byitezwe ko tuzagora benshi.

Uretse Tadej Pogačar, abandi bakinnyi umunani bagize Ikipe y’Igihugu ya Slovenia barimo Primož Roglič, Matej Mohorič, Domen Novak, Luka Mezgec, Matevž Govekar, Gal Glivar, Jaka Primožič na Matic Žumer.

Isiganwa rizabera mu Rwanda ni rimwe mu masiganwa agizwe n’udusozi twinshi dufite intera ya kilometero 5,475 mu ntera y’ibilometero 267,5 bizakinwa.

Comments are closed.