Umuholande Michiel Mouris wegukanye shampiyona y’Isi y’Amagare ni muntu ki?

519
kwibuka31

Mu gice cy’Ingimbi zarushanwe uyu munsi muri Shampiyona y’isi y’Amagare y’abatarengeje imyaka 19, Michiel Mouris niwe wegukanye iri siganwa.

‎Ni umunsi wa Gatatu wa Shampiyona y’isi y’Amagare irimo kubera hano mu Rwanda aho abasiganwe uyu munsi bari Ingimbi n’abangavu batarengeje imyaka 19 ariko nabo basiganwa n’igihe nk’uko byagenze ku munsi wa mbere n’uwa Kabiri.

‎Kuri uyu munsi habanje abangavu basiganwa intera ingana n’Ibirometero 18 na Metero 300, yaje kwegukanwa na Megan Arens ukomoka mu gihugu cy’Ubuhorandi.

‎Mu cyiciro cy’Ingimbi cyaje kwegukanwa na Mouris Michiel nawe ukomoka mu gihugu cy’Ubuhorandi ubona ko iki gihugu mu bato gifite imbaraga nyinshi n’abatoza bakomeye cyane.

‎Michiel Mouris ni umusore ukomoka mu gihugu cy’Ubuhorandi aho yavutse tariki 7 Gashyantare 2007, yujuje imyaka 18. Uyu musore ni umwe mu Ngimbi zari hano mu Rwanda ariko ubona afite imbaraga nyinshi cyane.

Mouris ni umwe mu batwazi b’Amagare ufite imbaraga nyinshi ariko Kandi Uzi kuzamuka nk’uko mugenzi we w’umukobwa abikora. Ibirometero 22 na Metero 800, Mouris yazirangije mu gihe kingana n’iminota 29 n’amasegonga 7 bituma aba uwa mbere.

‎Muri 2024, uyu Michiel Mouris yitabiriye n’ubundi Shampiyona y’isi y’Amagare ubwo yari afite imyaka 17, ariko ntibyagenda neza kuko yasoje iki cyiciro cy’Ingimbi ari ku mwanya wa 15.

‎Mouris muri uyu mwaka wa 2024, Kandi yitabiriye European intercontinental championship aho nabwo yasiganwaga n’ibihe, araryegukana ariko mbere yaho mu gice cya European intercontinental championship Road Race yabaye uwa 82, bivuze ko bitagenze neza.

‎Michiel Mouris yaje muri Shampiyona y’isi y’Amagare iri kubera hano mu Rwanda guhagararira Ubuhorandi avuye mu ikipe yitwa Team GRENKE – Auto Eder. Muri 2024, Mouris yakinaga muri Wielerploeg Groot Amsterdam nayo y’iwabo mu Buhorandi, bivuze ko amaze gukinira amakipe 2 kuva yatangira gutwara igare nk’uwabize umwuga.

‎Michiel Mouris yegukanye Shampiyona y’isi y’Amagare mu Ngimbi y’abatarengeje imyaka 19, akurikirwa na Ashlin Barry ukomoka muri Leta zunze ubumwe z’Amerika warushijwe amasegonga 6 n’amatsiyerisi 84. Umunyarwanda Witwa Byusa Pacifique yaje ku mwanya wa 53 aho yakoresheje iminota 34 n’amasegonda 34.

(Inkuru ya Manishimwe Janvier)

Comments are closed.