Perezida Tshisekedi yongeye kwikoma u Rwanda

404
kwibuka31

Perezida wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo Bwana Felix Tshisekedi yongeye yikoma u Rwanda arushinja kuba rufite ingabo mu gihugu cye ndetse ko icyo gihugu cyakomeje kwinangira ku mugambi wayo wo gukorana na AFC/M23.

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 23/09/2025 ubwo perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yari yitabiriye inama isanzwe y’inteko y’umuryango w’Abibumbye UNGA, uyu mugabo yongeye yikoma igihugu cy’u Rwanda avuga ko cyanze gukura ingabo zacyo muri icyo gihugu ndetse ko u Rwanda rwakomeje gukorana bya hafi cyane n’umutwe wa AFC/M23.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru Perezida Felix Tshisekedi yagize ati:”Kugeza ubu u Rwanda ruracyafite ingabo muri Congo, ndetse u Rwanda rukorana mu buryo butaziguye n’umutwe wa M23, ibi byose bihabanye n’amasezerano mpuzamahanga twembi twasinye”

Yakomeje ati:”Ndashaka ko mumenya impamvu… U Rwanda rwiyerekana nk’aho rwakuye abasirikare barwo muri Congo, ariko ukuri ni uko abo basirikare b’Urwanda bagikorera ku butaka bwa Congo kandi ko bagikorana bya hafi na M23“.

Perezida Felix yavuze ko ingabo z’u Rwanda zikiri mu gihugu cye kandi zikorana bya hafi na M23

Perezida Tshisekedi yakomeje avuga ko M23 ari umushinga w’u Rwanda kandi ko uwo mutwe ukora ibyo ubwirijwe n’u Rwanda akaba ari nayo mpamvu ibiganiro bya Doha bimeze nk’aho byahagaze.

ati:”Uzarebe neza, igihe cyose Rwanda rushyizweho igitutu, uzahita ubona umutwe wa M23 uteye indi ntambwe nziza mu biganiro bya Doha

Uyu mugabo yaboneyeho akanya ko gusaba amahanga kongera gushyira igitutu ku Rwanda niba koko amahanga yifuza ko Congo igira amahoro.

U Rwanda rwakomeje guhakana ibirego byose Congo irushinja, ahubwo rukavuga ko icyo gihugu gicumbikiye abashaka gutera u Rwanda ndetse ko kubera iyo mpamvu u Rwanda rutazigera rukuraho ingamba z’ubwirinzi.

Ku mugoroba w’ejo kuwa kabiri, umuyobozi wa AFC/M23 Bwana Corneille Nangaa yahakanya inkunga iyo ariyo yose y’u Rwanda kuri uwo mutwe, ndetse avuga ko AFC/M23 itanakeneye inkunga y’u Rwanda kuko ubwabo bihagije.

Ibihugu byombi bimaze imyaka itari mike birebana ay’ingwe aho buri kimwe gishinja ikindi kuba impamvu muzi y’umutekano muke w’ikindi.

(Inkuru ya Rugamba Vanessa)

Comments are closed.