Umusirikare wa RDF yafatiwe i Burundi


Minisiteri y’ingabo mu gihugu cy’u Burundi yatangaje ko hari umusirikare w’ingabo z’u Rwanda RDF yafatiwe mu gihugu cy’u Burundi anyuze ku mupaka wa Nemba.
Mu itangazo No 2013 akarongo 02.052 ryasohotse kuri uyu wa gatatu taliki ya 25 Nzeli 2025, rigashyirwaho umukono na Lieutnant Colonel Nzirubusa, rivuga ko Sergent Sadiki Emmanuel wo mu ngabo za RDF yarenze imbibe z’umupaka utandukanya u Rwanda n’u Burundi anyuze ku mupaka wa Gasenyi Nemba.
Iryo tangazo rivuga ko uwo musirikare wa RDF yafashwe n’aba polisi b’Abarundi bakorera ku mupaka, yisobanura ko yataye inzira ubwo yari ari gutaha ava mu kabare asubira i Gako, rikomeza rivuga ko yagerageje gushaka guhunga ariko baramufata.
Kugeza ubu nta makuru yari yatangwa aturutse ku buvugizi bw’igisirikare cy’u Rwanda ngo hamenyekane ukuri kw’iyi baruwa dufitiye kopi.

Comments are closed.