Uganda: Boby Wine aracyafite inyota yo kuyobora igihugu

Umuhanzi mu njyana zigezweho, akaba n’umunyapolitiki umaze kwandika izina mu mitima ya bamwe ba nya Uganda Bwana Boby Wine yongeye kugaragaza ko agifite inyota yo kuyobora igihugu ubwo yashyikirizaga komisiyo y’amatora muri icyo gihugu impapuro zisaba guhatanira uwo mwanya.
Umunyapolitike akaba azwi cyane muri muzika yo mu karere, Bwana Robert Kyagulanyi wamneyekanye cyane nka Boby Wine, yashyikirije komisiyo y’amatora mu gihugu cya Uganda impapuro n’ibyangobwa bisaba uburenganzira bwo guhangana na Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku mwanya wa Perezida w’icyo gihugu cya Uganda.
Bwana Boby Wine ufite ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda rizwi nka National Unity Platform ryahoze ryitwa People power, ni umwe mu bakiri bato bagerageje guhangana na muzehe Yoweri Kaguta Museveni mu nmatora y’ubushize ariko ntibyamuhira kuko yakubitiwe ahareba i Nzega n’ishyaka NRM riyoboye icyo gihugu imyaka itari mike.

Bwana Wine yahaye ikiganiro itangazamakuru avuga ko afite icyizere ko igihe kizagera ndetse ko iki aricyo gihe cy’impinduka, ati:”Icyizere kirahari ko tuzatsinda amatora, abantu bakwiye kwemera ndetse bakakira ko kino gihe aricyo gihe gikwiye ku mpinduka za politiki, nta mwanya w’abanyagitugu, igihe ni iki”
Undi watanze Kandidature ye ni Gen Mugisha Muntu uvuga ko ashaka guhangana mu matora na Museveni uyoboye Uganda guhera mu 1986.
Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Justice Simon, yavuze ko nyuma yo kugenzura inyandiko za Gen Mugisha Muntu yemerewe kwiyamamaza kuko yujuje ibisabwa ku kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Ati:“Nyuma yo kugenzura impapuro ze, twemeje ko yujuje ibisabwa mu kwiyamamariza kuba umukuru w’Igihugu…ubu uri umukandida ku mwanya wa perezida.”
Gen Mugisha ubwo yageraga ku biro bya Komisiyo y’Amatora yibajije impamvu hashyizweho amashusho ya perezida Museveni.
Ati:“Nzababaza niba natwe dushobora kuzana amashusho atuvugaho tukayashyira hano.”
Amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda ateganyijwe muri Mutarama 2026.
Comments are closed.