Perezida wa Brésil Luiz da Silva yasabye Trump kutajya yivanga mu miyoborere y’ibindi bihugu

542
kwibuka31

Perezida wa Brésil, Luiz Inacio Lula da Silva, yavuze ko Perezida wa Leta Zunze za Amerika, Donald Trump, akwiye kwitwara nk’umuntu ufite inshingano zo kuyobora igihugu gikomeye, akareka kujya yivanga muri politiki z’ibindi bihugu nk’aho ayoboye Isi.

Ibi yabivuze ku wa 24 Nzeri 2025, mbere y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iteraniye i New York.

Yavuze ko Trump akwiye gukoresha ububasha afite mu bindi ariko ativanze muri politiki z’ibindi bihugu.

Ati:“Ntekereza ko Trump akeneye kwitwara nk’umuyobozi w’igihugu gifite ubukungu bunini ku Isi, imbaraga mu bya gisirikare, giteye imbere mu by’ikoranabuhanga ku Isi. Igihugu gifite ibyiza byinshi nk’icyo cyagakwiye kuba gifite inshingano nyinshi ariko icyo tutemera ni uko iguhugu icyo aricyo cyose cyakwivanga muri demokarasi n’ibibazo by’imbere mu gihugu cyacu.

Yakomeje avuga ko Amerika mu myaka 15 Amerika yungutse arenga miliyari 410$ binyuze mu gukorana na Brésil.

Trump yasubije Lula, amushinja kudaha abaturage be uburenganzira bwo kuvuga, ndetse ko ababigerageje bahanwa, gusa avuga ko nyuma y’ibyo byose agifitanye umubano mwiza na Lula.

Ati:“Nabonaga ari umuntu mwiza, yaranyishimiye nanjye naramwishimiye nk’amasengonda 39 kuko twari dufitanye umubano mwiza.”

Yakomeje avuga ko Brésil iri gusenyuka ndetse ko nta makiriro ifite idafashijwe na Amerika.

Lula yavuze ko ibyo Trump avuga ku bijyanye n’ubucuruzi ari ibinyoma kuko Amerika mu myaka 15 Amerika yungutse arenga miliyari 410$ binyuze mu gukorana na Brésil.

Umubano wa Amerika na Brésil wangiritse ubwo Trump yashyiragaho imisoro ya 50% ku bicuruzwa biva muri Brésil, ashinja iki gihugu guhana mu buryo butanyuze mu mucyo Jair Bolsonaro wari perezida wacyo.

Comments are closed.