Nicolas Sarkozy yakatiwe igifungo cy’imyaka 5

542
kwibuka31

Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w’u Bufaransa, yakatiwe n’urukiko rwo mu Bufaransa igifungo cy’imyaka 5 n’ihazabu y’ama Euros 100 000, kubera kugira uruhare mu byaha bifitanye isano n’ibirego by’amafaranga bivuga ko yahawe na Muammar Gaddafi wayoboraga Libya.

Inkunga ya Libiya: Sarkozy wahoze ari Perezida w’Ubufaransa yakatiwe igifungo cy’imyaka 5 kubera ishyirahamwe ry’abagizi ba nabi

Yakatiwe kuri uyu  wa Kane, tariki ya 25 Nzeri, igifungo cy’imyaka itanu kubera kwifatanya  n’abagizi ba nabi, icyakora, yagizwe umwere ku byaha bya ruswa mu rubanza rwe. Ubujurire ntibushobora guhagarika igifungo cye, bivuze ko yajurira, atajurira Sarkozy agomba guhita atabwa muri yombi nk’uko byemejwe n’urukiko.

Abandi baregwa hamwe na we, Claude Guéant yakatiwe igifungo cy’amezi 6 naho Brice Hortefeux we akatirwa imyaka ibiri, ku bijyanye n’amafaranga yo kwiyamamaza muri Libiya mu 2007.

Kuri uyu wa Kane, Nicolas Sarkozy yahamwe n’icyaha cyo gucura umugambi w’ubugizi bwa nabi, ariko agirwa umwere ku byaha ya ruswa yashinjwaga mu rubanza akekwaho kuba yaratewe inkunga na Libye mu kwiyamamariza kuba Perezida mu 2007 na Muammar Kadhafi wayoboraga Libye.

Igifungo cye cy’imyaka itanu yakatiwe ni igifungo cy’agateganyo, nyuma y’agateganyo, Sarkozy w’imyaka 70 wahoze ari Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa azahamagarwa bitarenze ukwezi n’ubushinjacyaha, ubujurire bushoboka ntibuzahagarika iki gihano.

Mu gihe Nicolas Sarkozy yatangaje ko yajuririye ugufungwa kwe, umucamanza wateguye urubanza, Nathalie Gavarino, abona ko nka minisitiri na perezida wa UMP (Ihuriro ry’umuryango uharanira inyungu rusange), Nicolas Sarkozy yemereye bagenzi be ba hafi n’abashyigikiye politiki, abo yari afiteho ububasha kandi bakoze mu izina rye basaba inkunga ya Libiya, kugira ngo abone inkunga yo kwiyamamaza mu 2007.

Yakomeje agira ati: “Ku rukiko, ibyo ni ibikorwa biremereye ku buryo budasanzwe, bishobora guhungabanya icyizere mu nzego z’Igihugu.”

Uwahoze ari Perezida wa Repubulika y’u Bufaransa ijambo rye rya mbere ukwemera kwe, yijeje ko azitabira ihamagarwa kandi ko azajuririra igihano cye. Nicolas Sarkozy yagize ati: “Urwango rero ntirugira imipaka.” “Niba bashaka rwose ko ndyama muri gereza, nzaryama muri gereza, ariko ndi umwere.”

Comments are closed.