Abarundi 32, Abakongomani 8 mu banyamahanga 74 bahawe ubwenegihugu bw’U Rwanda

795
kwibuka31

Kuri uyu wa kane abanyamahanga bagera kuri 74 basabwe bagahabwa ubwenegihugu bw’Ubunyarwanda barahiriye ku ibendera ry’igihugu.

Kuri uyu wa kane taliki ya 25 Nzeri 2025 Abenegihugu 32 b’Uburundi bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda ku mugaragaro, mu itsinda rinini rimwe icyarimwe.

Ni bamwe mu banyamahanga 74 baturutse mu bihugu birenga 20 bari barahawe ubwenegihugu, harimo 8 Abanyekongo n’Abarundi 32, amazina yabo yatangajwe ukurikije nomero ashyirwa mu igazeti ya Leta.

Abashinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda, bavuga ko mu myaka ya vuba ishize, gusaba ubwenegihugu byagiye byiyongera, ibi bikaba bifitanye isano n’iterambere igihugu cy’u Rwanda kigezemo ndetse n’umutekano uhamye urangwa mu duce hafi ya twose tw’igihugu, ndetse bamwe mu banyamahanga bakavuga ko bahitamo gusaba ubwenegihugu bw’u Rwanda kubera amahirwe y’akazi n’imikorere bahabona.

Kuva mu mwaka wa 2014 Abarundi basaga ibihumbi 40 bahungiye mu Rwanda, abenshi bakaba bacumbikiwe mu nkambi y’i Mahama, muri bo, hari abahisemo gushakishiriza ubuzima mu Rwanda, bakomezanya ubwenegihugu bwabo, mu gihe hari n’abandi bahisemo gusaba ubwenegihugu bw’Ubunyarwanda.

Dore urutonde rw’abari abanyamahanga basabye bakanahabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda basohoka mu igazeti ya Leta kuri uyu wa 23 Nzeli 2025

CountryNumber of People
Burundi32
Democratic Republic of the Congo (DRC)8
Uganda5
India5
Kenya3
France2
Belgium2
Italy2
Eritrea2
Guinea1
Jamaica1
Liberia1
China (Hong Kong)1
Canada1
Lebanon1
United States of America1
Mauritius1
Russia1
United Kingdom1
Ethiopia1
Germany1
Rwanda (born locally but included)1

(Inkuru ya Akimana Dorine /indorerwamo.com)

Comments are closed.